Mu masaa kumi y’umugoroba wo kuri uyu wa 23 Gicurasi 2023, agakiriro ka Gisozi kibasiwe n’inkongi y’umuriro, abagaturiye batangira guhunga kuko hari impungenge z’uko inzu zabo na zo zafatwa.
Umunyamakuru wa BWIZA yatumenyesheje ko iyi nkongi yafashe igice cy’ibarizo ry’ishyirahamwe APARWA muri aka gakiriro, ahaherera mu mudugudu wa Musezero, bikaba bikekwa ko yakomotse ku bice bya matela byafashwe n’umuriro.
Yagize ati: “Abaturage barimo barahunga amazu. Polisi yaje kuzimya ariko ikigaragara ari uko aho yaparitse ari kure y’ahari gushya. Nta muhanda ugera neza aho ngaho ku buryo ubutabazi bwari kubageraho bwihuse. Imodoka zabuze aho zihagarara ngo zihegere, zibone uko zibatabara.”
Abajijwe niba nta nzu z’abaturiye agakiriro zaba zafashwe, yagize ati: “Harimo izitangiye gufatwa n’umuriro ku gice cyo hakurya, ariko bamwe barimo barimuka, baterura ibintu, ari na ko bamwe babibura. Urumva iyo batera gutyo, hari abaterura ibitari ibyabo.”
Si abapolisi bashinzwe kuzimya inkongi gusa bageze aha ngaha kuko hageze n’abo mu zindi nzego zirimo ingabo z’u Rwanda n’abagenzacyaha batangiye iperereza ngo hamenyekane ibyayiteye.
Mu masaa kumi n’ebyiri n’igice, hamenyekanye andi makuru y’uko umuriro wamaze gucogora, bigizwemo uruhare na Polisi ku bufatanye n’abaturage.






