Igipolisi cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyatatanyije urubyiruko rwagerageje gufunga umuhanda Goma-Sake mu gihe itsinda ry’abaminisitiri baturutse i Kinshasa ryashakaga kujya ahitwa Nyabushongo, aho bivugwa ko imodoka zari kumwe na minisitiri w’ingabo, Jean Pierre Bemba zatewe amabuye.
Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu nibwo intumwa za guverinoma zoherejwe ku mabwiriza ya Perezida Tshisekedi zageze i Goma kugira ngo zikore iperereza ku bwicanyi bwakozwe n’abashinzwe umutekano ku wa Gatatu ushize.
Aba baminisitiri mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, itariki 3 Nzeri, bagiye mu gace ka Katoy, ku muhanda wa Vitshumbi ahari urusengero rw’itorero Wazalendo (ryateguye imyigaragambyo iherutse kugwamo abantu benshi) kugirango bakore iperereza.
Nk’uko byatangajwe na Patrick Ricky Paluku, umuhuzabikorwa w’umuryango Veranda Mutsanga muri Kivu y’Amajyaruguru, insoresore zateye amabuye imodoka zari ziri kumwe na minisitiri w’ingabo, Jean-Pierre Bemba, nyuma y’uko abapolisi bagerageje kuzitatanya aho zari zafunze umuhanda.
Igipolisi kikaba cyafashe moto z’abamotari bari bafunze umuhanda ndetse hatabwa muri yombi impirimbanyi nyinshi zirimo uwitwa Jack Sinzahera.
Guhangana kandi kwagaragaye mu bindi bice by’umujyi, aho abamotari bafunze umuhanda mu nzira izwi nka “Kilomètre témoin” no mu duce twa Katoy na Majengo. Iyi nkuru dukesha Actualite.cd iravuga ko abaturage bigaragambyaga basaba ko Guverineri Gen. Constant Ndima uyobora Kivu y’Amajyaruguru yirukanwa.
Ibi bikaba bije mu gihe mu Mujyi wa Goma bataribagirwa amahano yabaye kuwa 30 Kanama, ubwo abasirikare bicaga abantu bivugwa ko bagera mu 100 bari mu myigaragambyo yamagana Monusco yaje kuvamo ubwicanyi bukomeje kwamaganwa n’amahanga na rubanda.
Usibye minisitiri w’ingabo, iri tsinda ry’abaminisitiri ririmo kandi minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Peter Kazadi, uw’uburenganzira bwa muntu n’ubutabera, ndetse n’umugenzizi mukuru wa FARDC.


