Goma: Igiciro cy’inyama cyiyongereyeho amadolari atatu

Sangiza iyi nkuru

Nk’uko Radio okapi ikorera mu ntara ya Kivu ibitangaza, ku masoko atandukanye yo mu mujyi wa Goma hari ibura ry’inyama z’inka. Ibi bikaba byarateye ukwiyongera gukabije kw’igiciro cy’inyama aho ikilo kimwe cy’inyama cyavuye ku madorali 3 kikagera ku madorali 6.
Abagemura inyama n’abazicuruza mu mujyi wa Goma ndetse n’aborozi baganiriye na okapi bavuga ko icyateye iri zamuka rikabije ry’ibiciro by’inyama ryatewe n’uko imirima myinshi ndetse n’inzuri ziherereye muri teritwari ya Masisi byigaruriwe n’inyeshyamba za M23 .

Ubusanzwe Goma ihana imbibi n’akarere ka Rubavu kanagemuramo ibicuruzwa byinshi birimo n’inyama ziva mu Rwanda. Kuba rero muri teritwari ya Masisi hari umutekano muke, binavuze ko bimwe muri bike mu bicuruzwa byinjirayo bihenda kuko ababyinjiza ari bake cyane cyane abajyayo bavuye mu Rwanda.

Nubwo umubano w’ibihugu byombi utameze neza aho Leta ya kongo ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Kongo, nyamara ariko umupaka wa Rubavu-Goma uracyafunguye nubwo ufunga saa cyenda z’amanywa, wafunguye saa moya za mu gitondo.

Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *