Capture2

Goma: Igipolisi cy’u Rwanda cyafashije kuzimya inkongi yakongoye inzu zisaga 20

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu Mujyi wa Goma, umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, kuri uyu wa Kane, itariki 19 Kamena 2025, bakomye amashyi ndetse bakoma akaruru k’ibyishimo ubwo babona imodoka ya kizimyamwoto y’Igipolisi cy’u Rwanda itungutse mu gace ka Kahembe ije kuzimya inkongi y’umuriro yasenye inzu nyinshi.

Biravugwa ko inzu zisaga 20 zahiye zigakongoka nyuma y’inkongi y’umuriro yadutse mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, itariki 19 Kamena 2025, ku Muhanda wa Rutshuru, mu gace ka Kahembe, Komini Karisimbi, mu Mujyi wa Goma.

Nk’uko byatangajwe na Ibrahim Kabikire Maguru, umuyobozi w’ako gace, ngo umuriro w’amashanyarazi niwo wateje inkongi y’umuriro, bituma ingo nyinshi zifatwa zirashya nk’uko inkuru dukesha mediacongo.net ivuga.

Capture 2

Uyu muyobozi yagize ati: “Benshi mu baturage batuye kuri avenue Rutshuru, mu gace ka Kahembe, baraye hanze nyuma y’umuriro wibasiye amazu yabo. Inkongi y’umuriro yatewe n’umuriro w’amashanyarazi. Twishimiye ko amakamyo yo kurwanya inkongi y’umuriro yatabaye, kuko iyo bataza, ibyangiritse byari kuba bikomeye kurushaho. Kugeza ubu, amazu agera kuri makumyabiri yamaze gukongoka.”

Iyi nkuru ivuga ko nta buzima bw’umuntu bwahagendeye. Icyakora, uyu muyobozi wo mu nzego z’ibanze arasaba abantu bafite ubushake gutabara imiryango yibasiwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *