Mu gihe umutwe wa M23 ukomeje ibikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano mu mujyi wa Goma, ni nako hakomeje ibikorwa by’umukwabu bikomeje kugaragaramo ifatwa ry’abantu batandukanye bafatanwa intwaro zitemewe n’amategeko.
Ni ibikorwa byatangiye nyuma y’ifatwa ry’uyu mujyi Goma n’inyeshyamba z’umutwe wa M23 mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka mu rwego rwo guca intege abasirikari ba FARDC, FDLR na Wazalendo banze kwigaragaza bagakomeza kwihisha mu giturage n; intwaro zabo mu rwego rwo gushaka guhungabanya umutekano n’ituze ry’abaturage.
Mu gace ka Lac Vert, nkuko bitangazwa n’umuyobozi w’ako gace avuga ko ku muhanda wa Lushagala habonetse igikapu cya pulasitike cyari cyahajugunwe, kirimo grenade, amasasu menshi y’imbunda za Kalashinikovu, ndetse na Chargeur ebyiri zuzuyemo amasasu.
Abaturage bakimara kubona icyo gikapu cyuzuyemo amasasu na Gerenade bahise batabaza inzego z’umutekano za M23 ziraza zifata ibyo bikoresho Ibi bikoresho zirabitwara.
Ku munsi w’ejo kandi tariki 13 Gicurasi, mu midugudu ya Ngangi 2 na Ngangi 3, hafashwe kandi abantu bagera ku 100 bakekwaho kuba abarwanyi ndetse n’abandi batagira ibyangombwa.
Abafashwe bajyanywe ku kibuga cy’umupira cya Don Bosco mu karere ka Nyiragongo, aho bagiye babazwa ibijyanye n’ imyirondoro yabo, abagaragaje ko nta ruhare bafite mu bikorwa byo guhungabanya umutekano bararekurwa, abandi bajya gukurikiranwa m’inzego z’umutekano.
Mu gace ka Kyeshero, hafi y’urusengero rwa Centre Chrétien La Grâce (CCLK), naho hongeye kuboneka izindi Chargeur ebyiri zuzuye amasasu, Ibi nabyo byafashwe n’inzego z’umutekano zirabitwara.
Mu gace ka Ndosho, naho hafashwe umugabo wambaye imyenda ya gisirikare, bikekwa ko yaba ari umwe mu basirikare ba FARDC, Uwo mugabo yahise ashyikirizwa abayobozi ba M23 kugira ngo hamenyekane umwirondoro we ndetse n’impamvu yari ahari.
Ibi bibaye nyuma y’uko na none mu cyumweru cyashize tariki 10 Gicurasi, nabwo hari habaye habaye umukwabu mu duce twa Ndosho, Kyeshero, na Himbi, aho abantu benshi bafashwe bakekwaho kuba abarwanyi ba FARDC, Wazalendo, na FDLR bihishe mu baturage.
Ibikorwa byo kugenzura umutekano bikomeje mu bice bitandukanye by’umujyi wa Goma, birimo Buhene, Don Bosco, Virunga, Katoyi, Kilijiwe, na Office 1. Abaturage bagasabwa gukomeza gutanga amakuru ku bantu bakekwaho guhungabanya umutekano.
Nubwo ibikorwa byo gucunga umutekano bikomeje, abaturage baracyafite impungenge ku mutekano wabo, benshi bagasaba ko hashyirwaho ingamba zifatika zo kugarura amahoro arambye mu mujyi wa Goma no mu nkengero zawo.


