Ikipe y’u Rwanda y’umukino w’amagare, Team Rwanda, ni imwe mu yitabiriye irushanwa rya Grand Prix Chantal Biya riri kubera muri Cameroon kuva tariki ya 18 Ugushyingo, rirarangira uyu munsi tariki ya 22 Ugushyingo 2020 nyuma yo kurangiza agace ka gatanu (Etape 5).
Ku munsi irushanwa ryatangiriyeho, inkuru nziza yatashye mu Rwanda, icyo gihe Mugisha Moise uri mu bagize Team Rwanda yegukanye agace ka mbere kazengurukaga umujyi wa Douala. Muri aka gace kari kagizwe n’ibilometero 95.9, Mugisha Moise yakoresheje amasaha 2, iminota 14 n’amasegonda 41.
Team Rwanda mu makipe ari kwitwara neza
Munyaneza Didier yaje ku mwanya wa 7, Uhiriwe Byiza Renus yaje ku wa 8, Mugisha Samuel aza ku wa 10, Areruya Joseph aza ku wa 13, bakoresheje amasaha 2, iminota 16 n’amasegonda 25.
Ubwo Team Rwanda yasaga n’icitse intege
Mu gace ka kabiri ka Akonolinga-Abong Mbang kareshya n’ibilometero 139, Mugisha Moise yaje ku mwanya wa 9, gusa agumana umwenda w’umuhondo wambikwa uri ku mwanya wa mbere ku rutonde rusange.
Mu duce tubiri, Mugisha Moise yari amaze gukoresha amasaha 5, iminota 37 n’amasegonda 20, arusha Paul Daumont wo muri Burkina Faso amasegonda 34.
Ku rutonde rusange, Mugisha Samuel wa Team Rwanda yari ku mwanya wa 9, Munyaneza Didier amukurikira , Uhiriwe Byiza Renus ku wa 16 Areruya Joseph ku wa 19, Byukusenge Patrick ku wa 38.
Ku munsi wa gatatu, Team Rwanda yongeye kwitwara neza
Agace ka Gatatu ka Yaounde-Nkolandom kareshya n’ibilometero 167, Mugisha Moise yaje ku mwanya wa gatatu, na none aguma umwenda w’umuhondo. Icyo gihe ku rutonde rusange, Mugisha Moise yarushaga umunya-Slovakia, Kubis Lukas amasegonda 34.
Mugisha Samuel yegeye imbere kuri uru rutonde, aho yavuye ku mwanya wa 9, agera ku wa 6. Munyaneza Didier yagumye ku mwanya wa 10, Areruya Joseph aza ku wa 27, Byukusenge Patrick aza ku wa 35, Uhiriwe Byiza Renus aza ku wa 38.
Icyizere cyo kwegukana irushanwa cyiyongereye
Icyizere cyo kwegukana irushanwa cyabaye cyinshi nyuma y’aho Mugisha Moise yegukaniye agace ka kane ka Zoetele Nkpwanga-Meyomessala k’ibilometero 116.4.
Mugisha Moise yakoresheje amasaha 2, iminota 46 n’amasegonda 33, arusha Kubis Lukas wamukurikiye, amasegonda 5.
Mugisha Moïse iruhande rwa Mme Chantal Biya witiriwe irushanwa
Uhiriwe Byiza Renus yabaye uwa gatatu, Munyaneza Didier aza ku wa 8, Mugisha Samuel aza ku wa 12, Areruya Joseph aza ku wa 24, Byukusenge Patrick aza ku wa 26.
Ku rutonde rusange, Mugisha Moise wa mbere yakoresheje amasaha 12, iminota 15 n’amasegonda 29, aho arusha Lukas amasegonda 39. Mugisha Samuel ari ku mwanya wa 6, Munyaneza Didier ari ku mwanya wa 8, Areruya Joseph ari ku mwanya wa 25, Byukusenge Patrick ari ku mwanya wa 31, naho Uhiriwe Byiza Renus ari ku mwanya wa 35.
Umunsi wa nyuma, kuri Team Rwanda “icya mbere ni morale”
Aka gace ka nyuma ka Sangmelina-Yaounde kareshya n’ibilometero 166.2. Hamwe na ‘morale’ nk’uko Mugisha Moise yabivuze, Team Rwanda ifite intego yo kwegukana irushanwa.


