Green Party irasaba Abanyarwanda kwirinda imvugo zisesereza muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 23

Sangiza iyi nkuru

Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ryifatanyije n’abandi Banyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23 risaba Abanyarwanda bose muri iki gihe cyo kwibuka kwirinda imvugo zisesereza.

Mu itangazo iri shyaka ryashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatanu, ryatangaje ko ryifatanije n’ abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, kandi rikangurira Abanyarwanda bose mu gihe twibuka ku nshuro ya 23 abacu batuvuyemo kurangwa n’ imvugo zidasesereza ahubwo zihumuriza ndetse zitanga ibyiringiro byejo hazaza.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Iri shyaka kandi rirasaba Leta y’u Rwanda gukomeza gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bahabwa aho kuba cyane cyane incike zidafite n’umwe uzitaho.

Ishyaka DGPR nanone rirasaba Leta kwitaho abasigiwe ubumuga na Jenoside, bavuzwa ndetse bahabwa nibyibanze bakenera bya buri munsi.

Mu gusoza iri tangazo ryashyizweho umukono na perezida w’ishyaka, Dr Frank Habineza, iri shyaka ryavuze ko rizakomeza kubumbatira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, ryirinda ibitanya Abanyarwanda, riharanira gushyigikira iterambere buri wese yibonamo nta vangura iryo ariryo ryose ndetse rirwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Abakeneye ko bwiza.com yazabasura, n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu binyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *