20260124_180823

Green Party yijeje umusanzu ku kibazo cy’amazi adahagije i Musanze

Sangiza iyi nkuru

Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, ryijeje gutanga umusanzu kugira ngo ikibazo cy’amazi adahagije kigaragara mu karere ka Musanze gikemuke.

Ubuyobozi bw’iri shyaka bwatanze iryo sezerano kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Mutarama 2023, ubwo bwahuguraga abarwanashyaka bahagarariye abandi ku rwego rw’akarere ka Musanze barimo bategurirwa kujya guhugura bagenzi babo bo ku rwego rw’imirenge.

Ni amahugurwa yibanze ku ngengabitekerezo n’amahame ya ririya shyaka, uko abanyamuryango bakora imishinga itandukanye ishobora kubateza imbere, ndetse n’uruhare rwabo mu gukemura ibibazo bitandukanye byugarije igihugu.

Kimwe mu bibazo byagarutsweho harimo icy’amazi adahagije agaragara mu bice bitandukanye by’umujyi wa Musanze.

Umunyamabanga Mukuru wa Green Party, Hon. Ntezimana Jean Claude, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, yavuze ko ikibazo cy’amazi adahagije muri Musanze bakizi.

Ati: “Ubuzima bwa buri munsi bw’umuturage bukenera amazi  hafi 75% kuzamuka. N’umuntu ku giti cye akeneye amazi. Ubu rero hano mu karere ka Musanze twasanze mu by’ukuri ari abarwanaashyaka twaabajije, ari n’amakuru twagerageje gukurikirana; ntabwo bafite amazi ahagije. Amazi ntahagije, n’iyo abonetse ajya agenda.”

Hon. Depite Ntezimana yijeje umusanzu w’ishyaka Green Party kugira ngo kiriya kibazo gikemuke.

Ati: “Nk’ishyaka rishinzwe kurengera ibidukikije twifuza ko abaturage ku rwego rw’igihugu ndetse cyane cyane mu karere ka Musanze turimo babona amazi ahagije kandi atagenda buri kanya, ndetse meza. Ibyo ni ibintu tugomba gushyiramo imbaraga tukabikurikirana, tukareba impamvu ibitera ndetse tukaba twanatanga umusanzu ku bo bireba kugira ngo muri Musanze babone amazi ahagije kandi atagenda uko yiboneye.”

Ikibazo cy’amazi adahagije mu mujyi wa Musanze gikunze kugaragara by’umwihariko mu bice by’imirenge ya Musanze, Cyuve na Kimonyi; ndetse no mu bice by’imirenge y’icyaro igize aka karere.

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *