photo_sg.jpg

Green Party yirukanye abayoboke bashinjwa gushaka kuyisenya nabo bati turabifata nk’ibihuha

Sangiza iyi nkuru

Tuyishime Jean Deogratious na Mutabazi Ferdinand abarwanashyaka b’ishyaka rya Green Party rivuga ko byagaragaye ko bafite imigambi mibisha kandi y’ubugambanyi yo gusenya Ishyaka birukanwa burundu na Komite Nyobozi Nshingwabikora y’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) nyuma yo kugirwa Inama na Komite Nkemurampaka y’Ishyaka, kuwa 24 Ukwakira 2021. Abirukanwe bo bavuga ko babyumva nk’ibihuha kandi hatakurikijwe amategeko

Aba bayoboke birukanwe bavugwaho gushaka gusenya ishyaka DGPR barisenyera muryo benda gushinga bavuga ko babiterwamo inkunga n’abari hanze y’igihugu, kandi byagaragaye ko bamaze igihe bakangurira bamwe mu bayobozi b’Ishyaka gufatanya nabo muri uwo mugambi mubisha nkuko bivugwa Depite Claude Ntezimana usanzwe ari umunyamabanga wa DGPR.

Itangazo ryashyizwe ahagaragra na DGPR Bwiza.com yabashije kubona rikomeza rivuga ko nta bunyangamugayo bwabaranze cyangwa indangagaciro z’Ishyaka ndetse no kunyuranya n’amategeko y’Ishyaka ndetse n’itegeko rigenga imyitwarire y’abanyapolitike n’imitwe ya politike mu Rwanda, kubw’ibyo hafashwe icyemezo cyo kwirukana burundu mw’Ishyaka abo bavuzwe haruguru.

Uyu Tuyishime Jean Deogratious, akaba yakuwe ku rutonde rwa burundu rw’abakandida b’Ishyaka mu matora y’abagize Inteko Nshingamategeko [Parliamentary candidates], nyuma y’uko Komisiyo y’igihugu y’Amatora yeretse abayobozi b’Ishyaka ’dossier’ y’urubanza abaturage batandukanye bari baramurezemo ku byaha by’ubwambuzi, kubura ubunyangamugayo, no kutubaha amategeko. Nyuma yibyo yemeye kwandikira Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, akuramo kandidature ye umunsi umwe mbere y’amatora y’abadepite.

Ni mu gihe mugenzi we, Mutabazi Ferdinand, utuye mu Karere ka Ruhango, avugwaho kuba yarahimbye iburirwa irengero rye nyuma yo kutishyura imyenda yari abereyemo muramu we, akaba yarashakaga kubihindura ibibazo bya politike ngo bigaragare ko ari inzego z’umutekano zabikoze noneho agonganishe Ishyaka DGPR n’Inzego za Leta.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Perezida wa DGPR, Hon. Dr Frank Habineza, risoza rimenyesha Abanyarwanda bose ko Tuyishime Jean Deogratious na Mutabazi Ferdinand batanakiri no mu myanya y’ubuyobozi bari barimo.

photo_sg.jpg
Hon. Claude Ntezimana

Mu kiganiro yahaye Bwiza.com, Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka, Hon. Claude Ntezimana, ubwo yabazwaga ibimenyetso bafite by’uko abirukanwe bashakaga gusenyera ishyaka mu rindi yagize ati “Batangiye bamobilisa abarwanashyaka mu ishyaka mu gihugu hose babasaba ko bagomba kuva mu ishyaka bakajya gutangira iryabo, bavuga ko bafite amafaranga kandi iryabo nta mafaranga rifite ko bafite abaterankunga hanze y’igihugu kandi binyuranyije n’itegeko rigenga imitwe ya politiki”.

Yakomeje agira ati “Icyo ubwacyo ni icyaha cy’amategeko. Niba bafite gahunda yo gushinga ishyaka ntibari bakwiye kurishingira mu rindi bari bakwiye kubanza gusezera mu ishyaka ku mugaragaro icyo ubwacyo ni ikindi icyaha”.

Yavuze ko abarwanashyaka bamwe mu begerewe ari bo bamenyesheje ubuyobozi ko hari abari gushaka gusenya ishyaka. Yongeyeho ko birukanwe burundu kuko hari n’ibindi byaha bagiye bakora imbere bifitiwe ibimenyetso.

“Nabyo ubwabyo ni amakosa agukuraho ubunyangamugayo.”

Ku ruhande rwe, Tuyishime Deogratias umwe mu birukanwe avugana na Bwiza.com yamaganye icyemezo bafatiwe ndetse avuga ko kidakurikije amategeko.

Ati “Nta nama n’imwe y’ishyaka yigeze iterana ngo itubaze biriya bintu, nta kintu na kimwe ishyaka ryigeze rimbaza ku giti cyanjye. Nta kintu perezida yigeze ambaza ati ko bari kuvuga ngo ugiye gushinga ishyaka…Ni ibintu mbonye bigiye hariya gusa..”

Ku kijyanye no kuba koko baba barimo gushinga irindi shyaka, Tuyishime yakomeje agira ati “Nta nyota nigeze yo gushinga ishyaka, ahubwo Frank iyo umubwiye ibitagenda neza ahita akubona nk’umwanzi..”

“Iyo umuntu umuyobora hakaba hari icyo avugwaho wamuhamagara ugahamagara n’urwego runaka, ntiyigeze ampamagara…nta nama yabaye, cyangwa ngo ambaze ngo ibyo bintu bimeze gute? Ikibazo dukeka cyaba gihari n’uko perezida tumusaba gukorera mu mucyo..ni bya bindi byo gushaka kuniga ibitekerezo by’abantu..”

“Nta rwego rwigeze ruduhamaza turacyabifata nk’ibihuha. Tuzareba ibyo amategeko ateganya kandi tuzabatsinda,”

Umunyamabanga Mukuru ariko avuga ko perezida w’ishyaka yagiye yegera abirukanwe ababaza ayo makosa bavuzweho bakabihakana kandi bagiye bashyirwa mu majwi n’abantu barenze umwe.

Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) ryashinzwe mu 2009 ryitabira amatora y’umukuru w’igihugu aheruka mu 2017 n’umukandida waryo, Dr Frank Habineza utarabashije gutsinda. Mu mwaka wakurikiye ariko iri shyaka ryatsindiye imyanya ibiri mu Nteko Ishinga Amategeko irimo Frank Habineza ndetse na Claude Ntezimana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *