Igiciro cy’ibirayi gikomeje guhora hejuru muri Kigali n’ahandi ku buryo biribwa n’uwifite. Zimwe mu mpamvu zivugwa n’abahinzi n’abafatanyabikorwa mu buhinzi, ni imbuto iboneka ihenze, kuko abatubuzi bacibwa intege n’inzira ndende ibaganisha mu gihombo bagahitamo ubuhinzi kurusha ubutubuzi.
Ari kwa Mutangana, mu Kiyovu cy’abakene, ku Kinamba na Camp Ninja(Kacyiru) mu mujyiwa Kigali), nta kirayi kigura munsi y’amafaranga 250 ikilo, mu gihe mu myaka mike ishize kitarengaga 150. Ubwoko bwa Kinigi bukundwa na benshi bwo ntibujya hasi ya 350, kugeza ubwo abacuruzi bagobokwa n’ibisa nabyo bituruka muri Kenya na Uganda.
Abatubuzi baragamburujwe, imbuto irahenda
Bamwe mu bahinzi b’ibirayi mu murenge wa Nyange, Kinigi na Busogo mu karere ka Musanze bavuga ko imbuto y’ibirayi bayigura amafaranga hagati ya 600 na 700 ku kilo, nabwo bagombye kuyitumiza ibugande cyangwa Nyagahinga ya Burera.
Ikindi ngo izo mbuto bahakura ntiziba zizewe ubuziranenge, ngo kuko bazihinga zikabahombera. Umwe ati, “ Imbuto duhinga nta buziranenge zifite, urumva akarere kose gafite abatubuzi babiri gusa, Nzabirinda Isaac na Karegeya nibo batanga ibifite ubuziranenge kandi ntibaduhaza. Ibindi dupfa kugura nta cyizere”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi ngo bituma bayitera ibahenze, bakongeraho ifumbire, imiti n’abakozi; bikanga bikarumba, n’ibyeze bikaza bihenze.
Inzira ndende isaba ubushobozi
Nubwo ubuyobozi bw’akarere buvuga ko hari abamamaza buhinzi begereye abaturage, bamwe muri bo nabo nta muti bafitiye ikibazo cy’imbuto, ngo “usibye kongera abafatanyabikorwa mu murimo w’ubutubuzi, kuko bifata inzira ndende, ubutaka bugari, ku buryo bisaba igishoro kandi kitavuye mu mabanki.
Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Nyange, Hakizimana Jean Pierre avuga ko “kugira ngo imbuto igere guhingwa bifata imyaka ibiri”.
Aha arasobanura inzira yose binyuramo:
-Ikigo RAB gitanga ingemwe za mbere bita, ‘Vitro plant’, utubuto duto cyane mu buryo bwa Cellule(akanyangingo)
-Utwo tunyangingo dushyirwa muri Green house(Inzu ituburirwamo) ikamaramo amezi atatu
-Nyuma hera uturayi bita Mini tibercule(tungana n’insoro), tukamara amezi atatu ngo tumere babone kudutera bushyashya
-Utwo dusoro duhabwa abatubuzi bakadutera mu mirima isanzwe natwo tukamara amezi atatu. Ibirayi byeze byitwa Pré-base cyangwa ‘Imbuto fatizo’ nayo ifata amezi atatu yo kumezwa
-Imbuto fatizo ihabwa abahinzi bayitubura ikera yitwa Base(imbuto y’ibanze)
-Aba batubuzi nibo bakurikiranwa na RAB, maze ibirayi bya mbere bisaruwe bigahabwa Icyemezo ry’uko yujuje ubuziranenge(Imbuto Certifié)
-Nyuma imbuto certifie ihabwa abaturage muri rusange bakayihinga, ikera ibirayi bigurishwa bikaribwa.
Uyu mwamamaza buhinzi asanga iyi nzira ari ndende ikeneye ko habamo abafatanyabikorwa benshi, kuko ngo isaba ubutaka bugari n’amafaranga menshi.
Cyakora ngo hari imiryango itari iya Leta ifasha abahinzi kubona imbuto, ariko ngo bahera kuri Mini tibercule(insoro), ngo ziba zihenze ku buryo ‘Agasoro kamwe kaba kagura amafaranga 80’.
Hakizimana Jean Pierre nawe ashimangira ko abatubuzi bahomba, nubwo ngo RAB yahoze ifasha abahinzi ikabagezaho Imbuto y’ibanze (Base) noneho bagatangirira aho, nyuama y’amezi 9 bakabona imbuto ihingwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste /Bwiza.com


