Muri iyi minsi mu Rwanda, Uganda, Burundi muri iyi Afurika y’uburasirazuba, gufunga imipaka byabaye ibihano abayobozi ba politiki baha bagenzi babo bayobora ibihugu. Nyamara ariko ibyo bihano ugasanga biragira ingaruka ku baturage basanzwe baba batunzwe n’ubuhahirane mu buryo bw’ubucuruzi kuruta uko bikemura ibibazo biba biriho bya politiki.
Umwaka wa 2024 utangira abanyarwanda batunguwe no kumva umukuru w’igihugu cy’Uburundi afashe icyemezo gikarishye cyo gufunga imipaka y’U Rwanda n’Uburundi ku mpamvu yasobanuye avuga ko U Rwanda rwaba rufasha mu buryo bwo gutoza no guha ibikoresho umutwe wa RED Tabara urwanya ubutegetsi bw’Uburundi. Kuva mu mwaka wa 2019, umupaka w’u Rwanda na Uganda wamaze imyaka igera kuri itatu ufunze. Byatangiye u Rwanda ruvuga ko umupaka wa Gatuna wari urimo gusanwa ariko uwa Kagitumba na Cyanika ntiyasanwaga yari ifunze. Byarangiye rwemeye ko rwafunze umupaka kubera igihugu cy’Ubugande cyafashaga abagize ishyaka rya RNC cyane cyane rirwanya ubutegetsi bw’U Rwanda bisuganyirizaga i Bugande ndetse barahagize n’igisa n’icyicaro bakoreramo ndetse Ubugande bukaba bwarafungaga n’abanyarwanda benshi bakoreragayo bubashinja ubutasi.
Rubanda rurahababarira
Nta wakwibagirwa agahinda k’abanyarwanda bari bamenyereye ubucuruzi na Uganda bahise bajya mu gihirahiro. Abari abacuruzi bafashe imyenda bakagorwa no kwishyura amabanki. Ibintu bimwe na bimwe byari bimenyerewe ku isoko ry’U Rwanda biva Uganda bikabura. Ku ikubitiro ibiribwa nka Kawunga bigasa nk’ibiba bike ku isoko ariko binahenda. Yego nyuma habayeho, kwishakamo ibisubizo inganda nyinshi ziravuka zikora ibisa n’ibyavaga Uganda bitandukanye, ariko ntiwaburaga gusanga mu matamatama uvuga ati “nkumbuye amata ya Highland, nkumbuye akawunga ka Uganda, nkumbuye ka Novida se, abandi nabo bati nkumbuye ka Uganda waragi…”
Ibi nibyo byari bayarabaye igihe Uburundi bwafungaga nanone imipaka n’u Rwanda. Nuko abari bamemyereye imbuto zimwe na zimwe ziva Burundi, indagara, amamesa nabo baba bagiye mugihirahiro mu gihe cy’imyaka itari mike.
Iyo urebye neza usanga ibyo bihano bifunga imipaka ntacyo bifasha abaturage basanzwe. Kuko uretse abatuye kure y’imipaka y’ibihugu ariko abegeranye bazi neza ko abaturage baturanye aba ari abavandimwe. Imipaka ntiba ifite inzitiro. Bamwe bajya guhinga hakurya bagataha hakuno, abandi bakajya guhaha hakurya bagataha hakuno. Ubucuruzi bwemewe nabwo burakorwa aha na hariya bukinjiriza ibihugu. Bene iri funga rero ridindiza ubukungu. Kandi ikibabaje nuko ibihugu byacu bitaragera ku rugero rw’ibihugu byihagije. Byose birakennye. Mbese aka gahimano, mu buryo bumwe cyangwa ubundi, gakomeza gupyinagaza iterambere , no gutuma izamuka ry’ubukungu biciye mu buhahirane rigenda biguru ntege. N’iyo imipaka ifunguye, ntibihita byikora. Usanga ubucuruzi, imigenderanire bigenda bicumbagira kuko abaturage badafite controle ku buryo umupaka ufungwa burundu cyangwa ufungurwa bataba bizeye ko ibyo bintu bizakomeza. Ibyo mu Burundi ni urugero rwa vuba rubihamya.
Hagati y’Ubugande n’u Rwanda habaye imishyikirano myinshi. Haje abahuza barimo Perezida wa Angola na Tshisekedi wa DRC (igihe yari akijya ku butegetsi abanye neza n’U Rwanda). Izo nama zose n’ubwo buhuza nta kintu bwatanze kugeza igihe umuhungu wa perezida Museveni ubwe yinjiriye mu kibazo bikarangira imibanire igarutse. Mu burundi naho ibiganiro ku rwego rwa politiki byari byagejeje aho abanyarwanda n’abarundi bongera kugira imigenderanire. Ntawe utibuka igihe amakonji yabaga maremare mu Rwanda amagana y’abanyarwanda akajya Bujumbura “kuryoshya”, igihe abenshi bavugaga bati “abanyarwanda wagira ngo bafashe Bujumbura”. Nyamara ntibyamaze kabiri.
Harebwe inyungu z’abenegihugu
Nta nshuri nta n’abanzi babaho muri politiki. Uyu munsi abari abanzi baba inshuti, ejo abari inshuti bakaba abanzi. Byose biterwa n’ikiriho ubu. Ariko abaturage bahora ari abaturanyi kandi bakeneranye. Gufungira umupaka umwenegihugu umubuza gutambuka ntibibuza uwawufunze we kujya aho ashaka kuko aba afite ubushobozi. Yafata indege cyangwa amazi ariko akagenda. Ariko umuturage we ntabifitiye ubushobozi. Yewe nanavuga ko abanyapolitiki batagerwaho n’ingaruka z’ibyo kuko bafite ubushobozi n’amafaranga byo kuba bakwitunga cyangwa babona ibyo babonaga imipaka ifunguye bakaba babikura ahandi. Ariko ibyo si kimwe n’abaturage basanzwe, cyangwa abacuruzi bashoye ayabo mu bucuruzi butandukanye babihomberamo kandi za Leta ntizigire uruhare mu kubashumbusha.
Perezida w Kongo Tshisekedi ibi bishobora kuba biri mubyo yumvise. Nubwo yigeze kuvuga ko azarasa u Rwanda atarinze guca ku butaka, nubwo yirirwa asabira u Rwanda ibihano aho aciye hose arushinja gufasha uutwe wa M23, ariko hari ikosa atakoze. Iryo gufunga imipaka y’u Rwanda n’igihugu cye cyane ko azi akamaro umwe afitiye undi. Azi akamaro abaturage ba Goma bafitiwe n’umugi wa Gisenyi ubaha hafi buri kimwe cyose: Amazi, amakara, inyama, imboga…Ibi bifasha impande zombi yaba abanyarwanda ndetse n’abakongomani. Si umwe ubyungukiramo kuko n’abanyarwanda babicuruzayo bacyura amafaranga y’abanyekongo bakarya bakaramuka. Gufunga uyu mupaka ntawe utabihomberamo. Ibyo ni kimwe no kugice cya Bukavu aho inyama n’ibindi babibona ku bwinshi biturutse mu Rwanda.
N’ubundi kuko amakimbirane ataramba, ni byiza ko abayobozi bareberera rubanda. Ibihugu ntibitegetswe gukundana. Ariko ku nyungu z’ababituye, bitegetswe kudafatirana ibihano bizahaza ababituye, ba nyagucwa batazi n’iyo politiki zigana.
Umugani wa ya mvugo yo muri Biblia ngo icyo utifuza ko mugenzi wawe yagukorera nawe ntukakimukorere. Banyapolitiki b’ibi bihugu turimo, mufashe abenegehigu kujya mbere, kuva mu bukene, mushake ibisubizo by’ibibazo mu zindi nzira. N’intambara z’amasasu zirangirira ku meza y’ibiganiro aho abantu basinyisha ikaramu amahoro agahinda kandi amabombe yaratewe akamara abantu ariko ntagire icyo akemura. Guhimisha umuturanyi igihano cyo kumufungira umupaka ni ibya wa wundi ukwanga atiretse, uvuga ngo turwane. Kuko mwese muhahombera. Muri iki kinyejana umugani w’ “inzovu ebyiri zirwanye hakababara ibyatsi ntukigezweho”
. Kuko ibyo byatsi bibabara bivugwa ari byo izo nzovu zirisha. Byumvikane ko nazo zibihomberamo. Bwiza.com


