Guhana abantu baryamana n’abo bahuje igitsina ni akarengane – Papa Fransisiko

Sangiza iyi nkuru

Kuri iki Cyumweru gishize itariki 05 Gashyantare, Papa Fransisiko yavuze ko amategeko ahana abantu baryamana bahuje igitsina ari icyaha n’akarengane kuko Imana ikunda kandi ikanaherekeza abantu bakururwa n’abo bahuje igitsina.

Papa Fransisko, wasubizaga ikibazo cy’umunyamakuru mu ndege ubwo yari avuye muri Sudani y’Epfo mu rugendo yagiriye mu bihugu bibiri bya Afurika, birimo na RDC, yashyigikiwe byimazeyo n’abandi bayobozi babiri b’abakristu bari kummwe mu ndege.

“Kugira icyaha kuryamana kw’abahuje igitsina ni ikibazo kidashobora kwirengagizwa,” ibi ni ibyatangajwe na Papa wakomeje avuga ko ibihugu 50 byagize icyaha kuryamana kw’abahuje igitsina “mu buryo bumwe cyangwa ubundi” kandi ibindi bigera ku 10 bifite amategeko arimo igihano cy’urupfu kuri bo.

Ibihugu 66 bigize Umuryango w’Abibumbye bikomeje guhana kuryamana kw’abahuje igitsina, nk’uko imibare yatangajwe na ILGA World – Umuryango mpuzamahanga w’Abaryamana bahuje ibitsina, abihinduje ibitsina byombi, n’abandi nkabo. Mu bihugu byinshi aho umubano w’abaryamana bahuje igitsina utemewe, ibihano bishobora kuba birimo igihano cy’urupfu.

Francis yagize ati: “Ibi ntabwo ari byiza. Abantu baryamana bahuje igitsina ni abana b’Imana. Imana irabakunda. Imana irabaherekeza … guciraho iteka umuntu nk’uyu ni icyaha. Guhana abantu baryamana n’abo bahuje igitsina ni akarengane.”

Yavuze ko gatigisimu ya Kiliziya Gatolika, cyangwa igitabo cy’inyigisho, bivuga ko gukururwa n’uwo muhuje igitsina atari icyaha ahubwo ko kuryamana kwabo ari cyo cyaha. Bivuga kandi ko abantu baryamana n’abo bahuje igitsina batagomba guhezwa.

Iyi nkuru dukesha Reuters ivuga ko Papa Fransisiko akimara kuba Papa mu 2013 yavuze ko adashobora gucira imanza abantu baryamana n’abo bahuje igitsina bashaka Imana. Yavuze kandi ko ubwo yasuraga Irlande mu 2018 ko ababyeyi badakwiye kwihakana abana babo bakundana n’abo bahuje igitsina, ahubwo ko bagomba kubagumana mu muryango wuje urukundo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *