Guhera mu 2018 abaturage b’ibihugu byose bazaba bemerewe visa y’iminsi 30 bakigera mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka ruratangaza ko nyuma y’icyemezo cy’inama y’abaminisitiri yo kuwa 08 Ugushyingo 2017 cyo kugena uburyo bushya bwo gusaba visa ku bifuza kwinjira mu Rwanda, ubu abaturage bo mu bihugu bya Afurika nka Benin, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’ibindi bemerewe guhabwa visa yo kumara iminsi 90 mu Rwanda nta kiguzi nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara rivuga.

Ubuyobozi bukuru bw’uru rwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rwatangaje ko u Rwanda ruzajya rutanga ku buntu visa y’iminsi 90 ku baturage b’ibihugu bikurikira: Benin, Centrafrica, Tchad, Ghana, Guinea, Indonesia, Haiti, Senegal, Seychelles na sao Tome na Principe. Ibi bikaba byiyongereye ku bihugu bya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ibihugu bigize EAC, Ibirwa bya Maurice, Philippines na Singapore. Ibi bikaba byatangiye kubahirizwa.

Guverinoma y’u Rwanda kandi yagiranye n’ibihugu nka;Djibuti, Ethiopia, Gabon, Guine, U Buhinde, Israel, Maroc na Turkiya amasezerano yo gukuriraho visa abantu babo bafite passports z’abadipolomate n’iz’akazi. Ibi nbyo bikaba byatangiye gukurikizwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Urwego rw’igihugu rushinzwe abinjira n’basohoka kandi ruvuga ko guhera kuwa 01 Mutarama 2018 abaturage b’ibihugu byose bemerewe kubona visa y’iminsi 30 bakigera mu Rwanda nta busabe bubayeho nk’ubwari busanzwe. Mbere yaho ariko abaturage bo mu bihugu bya Afurika n’ibindi bikeya nibo bahabwaga visa bageze mu gihugu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Abaturage bo mu bihugu bigize COMESA bo bazajya bhabw visa y’iminsi 90 bakigera mu Rwanda ariko bamaze kwishyura amafaranga ateganywa n’ingingo ya 4 y’amahame ya COMESA ku bwisanzure mu rujya n’uruza rw’abantu, ubwisanzure ku murimo, kuri serivisi, n’uburenganzira bwo gutura. URwanda rukaba rwarashyize umukono kuri aya mahame kuwa 13 Nyakanga 2016. Mbere y’iri vugurura, abaturage ba COMESA bahabwaga visa y’iminsi 30 nk’abandi baturage bose batunze passports zo muri Afurika.

Naho Abanyarwanda baba mu mahanga bafite ubwenegihugu bubiri, bemerewe gukoresha indangamuntu zabo mu kwinjira mu gihugu. Abanyarwanda kandi bagendera kuri passports z’abanyamahanga bafite indangamuntu z’u Rwanda bakuriweho gusaba visa, mu gihe mbere Abanyarwanda bagenderaga kuri passports z’amahanga ariko bafite na passports z’u Rwanda zitararangira ari bo bahabwaga visa ku buntu bageze mu gihugu.

Abanyamahanga batuye mu Rwanda bemerewe kwinjira mu gihugu bakoresheje ibyangommbwa byo gutura. Ibi bivuze ko abanyamahanga bafite ibyangombwa byo gutura mu Rwanda igihe basohotse bakifuza kugaruka bemerewe gukoresha bya byangombwa byabo byo gutura mu kongera kwinjira mu gihugu.

immigrationHQs
OLYMPUS DIGITAL CAMERA

Dore uko byari byifashe mbere y’izi mpinduka

Abanyamahanga bifuza gusura u Rwanda bashobora gusabira Viza muri
Ambasade z’u Rwanda mu bihugu batuyemo.

Mu gihe batuye mu bihugu u Rwanda rudafitemo Ambasade, bashobora gusabira
visa yo kwinjira kuri interineti.

Hashingiwe ku masezerano hagati y’u Rwanda n’ibihugu bikurikira: Hong Kong, Philippines, Mauritius, Singapore na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Abenegihugu babyo bemerewe gusura u Rwanda nta viza basabye, kugeza ku minsi 90

Abenegihugu b’Ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba aribyo Burundi, Kenya, Tanzaniya na Uganda bahabwa uruhushya rwo gusura ku mupaka rumara imara igihe cy’amezi atandatu (ashobora kongerwa) nta kiguzi batanze.

Abenegihugu b’Ibihugu bikurikira: Australia, Germany, Israel, New Zealand, Republic of South Africa, Sweden, United Kingdom and, United States of America, bemerewe kuza mu Rwanda bakabona Viza yo gusura imara iminsi kugera kuri 30 ku mupaka/Ikibuga cy’indege babanje kwishyura ikiguza cya Viza.

Viza yo gusura bahabwa ntabwo ibemerera gukora.

Icyitonderwa

Abenegihugu b’Ibihugu bya Afurika bifuza gusura u Rwanda/guhita mu Rwanda, bemerewe kuza mu Rwanda bakabona viza yo kwinjira/guhita bageze ku mupaka/ ikibuga cy’indege. Ikiguzi cya viza kirishyurwa ku bihugu byose bidasonewe viza.

Abenegihugu b’Ibihugu byavuzwe haruguru, bashobora guhitamo gusaba viza ku murongo wa Interineti cyangwa kuri za Ambasade z’u Rwanda mu bihugu barimo.

 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *