Guhuza mu umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) biracyari ikibazo kuko ibihugu bishinjanya gushaka nyungu zabyo aho gushaka inyungu z’umuryango.
Uku kutumvikana kwatewe no kutumvikana ku masezerano y’ubufatanye mu ubukungu hagati y’uyu muryango n’umuryango w’ubumwe bw’uburayi aho ibihugu bimwe byasinye aya masezerano ibindi bihugu byanga kuyasinya.
Ibihugu byasinye kuri aya masezerano ni u Rwanda na Kenya mu kwezi kwa Gicurasi ariko ibindi bihugu byanga gusinya kuri aya masezerano bivuga ko bizayasinyaho ariko birangira bitabyumvikanyeho.
Tanzania n’u Burundi ntabwo byasinye kuri aya masezerano kuko byagaragaje ko nta nyungu byabonaga mu gusinya aya masezerano.
Kudasinya kuri aya masezerano, Kenya yatangaje ko byateje ibibazo by’ubukungu ku bihugu byanze kuyasinya kuruta ibindi bihugu biri muri uyu muryango byayasinye.
Kirunda Kivejinja wigeze kuba minisitiri w’ intebe ubu ushinzwe umuryango w’Afurika y’ iburasirazuba mu gihe u Rwanda na Kenya byasinyaga kuri aya masezerano yavuze ko bari bakwiye kubyiga nk’umuryango bagafata icyemezo bemeranyijeho.
Mr Kivejinja yatangaje ko Uganda yiteguye gusinya kuri aya masezerano vuba ariko igihugu gikeneye ko bakongera bakaganira ku buryo burambuye kugirango babone gusinya kuri aya masezerano.
Kenya n’ u Rwanda ariko ntibiva ku izima bikomeza bihata ibi bihugu bisigaye kugirango nabo basinye kuri aya masezerano nyuma y’ ibiganiro hagati n’ umuryango w’ abibumbye byatangiye mu mwaka wa 2014.
Valentine Rugwabiza, minisitiri wa EAC mu Rwanda yatangaje ko ikibazo gisigaye atari ugusinya kuri aya masezerano ahubwo ikibazo ari inzira binyuramo kugirango aya masezerano asinywe.
Agaragaza ko hakenewe ubufatanye muri uyu muryango kuko ibiganiro byamaze kurangira agaragaza ko ikigiye gukurikiraho ari ugusinya kuri aya masezerano.
Kudasinya kuri aya masezerano byagize ingaruka ku nzira y’ ibicuruzwa byoherezwa hanze ikigoranye bitewe no kudashyira umukono kuri aya masezerano mu mwaka wa 2014 ubwo basabwaga gusinya kuri aya masezerano y’ ubufatanye.
Kenya yaje kwemera gushyira umukono kuri aya masezerano kugirango ijye ibona uburyo yohereza ibicuruzwa byayo mu bihugu by’ubumwe bw’u Burayi ndetse n’ u Rwanda ruhita rusinya kuri aya masezerano.
Tanzania yagaragaje kenshi kurwanya aya masezerano y’ ubufatanye mu bukungu n’ ibihugu by’ubumwe bw’u Burayi, igaragaza ko bagikeneye kubyigaho cyane kugira ngo babone kuyashyiraho umukono.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


