Gukoresha cartoons cyangwa izindi nyandiko zisebya abayobozi kuri ubu ni icyaha gihanwa

Sangiza iyi nkuru

Gukoresha Cartoons cyangwa gukora izindi nyandiko zisebya abayobozi muri Guverinoma kuri ubu ni icyaha gihanwa n’amategeko mu Rwanda nk’uko itegeko rishya rivuga.

Abanyamakuru baravuga ko iri tegeko ryatangiye kubahirizwa kuri uyu wa Kane ushize rizagira ingaruka ku mikorere yabo ubusanzwe icyebura abayobozi barimo abagize guverinoma n’abakuru b’inzego z’umutekano.

Ntibirasobanuka neza niba iri tegeko rireba n’abantu bazajya bakoresha izi nyandiko ku mbuga nkoranyambaga.

Umushushanyi wa za cartoons uzarenga kkuri iri tegeko ashobora kuzajya ahanishwa igifungo kigera ku myaka 2 n’amande agera ku madolari 1,145. Niba cartoon yibasiye ugize inteko ishinga amategeko cyangwa undi muyobozi mukuru igihano kizajya kikuba kabiri.

Iri tegeko rishya rivuga ko umuntu wese ukoresha amagambo cyangwa amarenga mu nyandiko cyangwa cartoons mu gusebya umwe mu bagize inteko ishinga amategeko ukiri mu kazi, umwe mu bagize guverinoma, abashinzwe umutekano cyangwa undi muntu uri mu mirimo ya leta azaba akoze icyaha.

Umwe mu bakozi ba minisiteri y’ubutabera utanyuzwe n’iri tegeko ariko utifuje ko amazina ye ajya ahagaragara nk’uko tubikesha ABCNews, yabajije umuntu uzajya wemeza niba umuntu yasebejwe.

Gonzaga Muganwa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru, ARJ, we yavuze ko bagiye gushaka ubusobanuro bw’iri tegeko ndetse banagire inama abagize iri shyirahamwe barikurikije.

Mu kiganiro yahaye The Associated Press, Muganwa yavuze ko mu itangazamakuru cartoons ziba zisa nk’izisekeje bikorohera abayobozi kuzibona mu buryo bubi cyangwa nk’izibatesha agaciro nubwo byaba Atari byo.

Gusebya umukuru w’igihugu mu Rwanda byo bisanzwe bihanwa n’amategeko, aho ubikoze ashobora gufungwa imyaka igera kuri irindwi ndetse agacibwa amande.

Amategeko y’u Rwanda kandi asanzwe ahana gusebanya muri rusange. Amashyirahamwe arengera uburenganzira bwa muntu yo akaba yaranenze iri tegeko avuga ko rigamije gutsikamira ubwisanzure bw’itangazamakuru.

Mu gihe ishyirahamwe ry’abanyamakuru risanzwe rifata gusebanya nko kurenga ku mahame y’itangazamakuru, Muganwa avuga ko ibibazo nk’ibi bikwiye gukemurirwa mu rwego rw’abanyamakuru bigenzura cyangwa mu zindi nzira za gisivili.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *