Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred yasabye abahagarariye amadini n’amatorero kugira uruhare mu kurwanya amakimbirane akirangwa mu ngo.
Ibi Guverineri Mufulukye yabitangaje mu mpera z’icyumweru gishize mu muhango w’amasengesho yo gushimira Imana no gusengera igihugu, akaba yaberaga muri Hoteli EPIC mu Karere ka Nyagatare, Intara y’Iburasirazuba. Uyu muyobozi w’Intara akaba ashima uruhare rw’amadini mu iterambere ry’igihugu.
Guverineri Mufulukye yashimiye abateguye iki gikorwa, avuga ko gishimangira imikorere myiza n’ubufatanye busanzwe buri hagati y’inzego za Leta n’amadini mu rugendo rwo kubaka igihugu nk’uko basanzwe bafatanya no mu zindi gahunda.
Yagize ati “Turashima ubufatanye bwaranze amadini n’amatorero ndetse n’izindi nzego mu gukemura ikibazo cy’insengero zitari zujuje ibisabwa, tunabasaba ko bukomeza no mu bindi bikorwa nko kurwanya amakimbirane mu miryango, kurwanya ibiyobyabwenge hagamijwe kubaka ejo hazaza heza”.
Yakomeje ashima ubufatanye abayoboye amadini n’amatorero bagira mu bikorwa by’iterambere n’uburyo bafasha Leta kugera ku ntego binyuze mu burezi (amashuri); Ubuzima (ibitaro, ibigo nderabuzima); Ubumwe n’Ubwiyunge; Imibereho myiza y’Abaturage (kubakira abatishoboye, isuku,..).
Pasiteri Antoine Rutayisire wari witabiriye aya masengesho, yatanze inyigisho ifite insanganyamatsiko igira iti “Imbaraga z’Umuyobozi usenga”, agaragaza ko Umuyobozi usenga bimuha izindi mbaraga zituma yuzuza neza inshingano ze.
Ni amasengesho yateguwe ku bufatanye bw’amadini n’inzego z’abikorera mu cyerecyezo cy’ ihuriro ry’amasengesho mu bayobozi bakuru b’igihugu (Rwanda Leaders Fellowship). Aya masengesho akaba yaritabiriwe n’Abayobozi b’amadini n’amatorero, Abayobozi b’Uturere n’abandi mu nzego zitandukanye.







