Guverineri wa gisirikare w Kivu y’Amajyaruguru arahamagarira sosiyete sivile n’imitwe y’abenegihugu kwirinda gutegura imyigaragambyo y’abaturage vuga ko ishobora koroshya icengera ry’abanzi .
Mu itangazo ryasomwe n’umuvugizi wa FARDC kuri uyu wa Mbere, Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Gen. Constant Ndima Kongba, arahamagarira abaturage kwishyira hamwe inyuma ya FARDC kugira ngo harangizwe icyo yita intambara idafite ishingiro Congo yatejwe n’abaturanyi bihishe inyuma ya M23 nk’uko tubikesha Kivu Morning Post.
Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru arasaba rubanda kuba maso, gufatanya, gutuza no kuguma inyuma y’ingabo n’abshinzwe umutekano nk’uko byumvikanye mu itangazo ryasomwe na Gen. Major Sylvain Ekenge.
Gen Ekenge ati “Tugomba guhangana n’ubushotoranyi igihugu cyacu cyashyizweho. Guverineri w’intara arasaba abaturage kwirinda amakimbirane adakenewe hagati y’abaturage azagirira akamaro umwanzi gusa. Byongeye kandi, arahamagarira sosiyete sivile n’umutwe w’abenegihugu kwirinda gutegura imyigaragambyo y’abaturage ishobora koroshya icengera ry’umwanzi.”
Kuva ku Cyumweru, itariki ya 30 Ukwakira 2022, ni bwo imiryango itegamiye kuri Leta y’Abanyekongo yasabye ko ibikorwa byose bihagarara mu mijyi hagakorwa imyigaragambyo yo kwamagana icyo bita ubushotoranyi bw’u Rwanda, nyuma y’aho umutwe wa M23 wigaruriye Rutshuru na Kiwanja.


