nord_kivu_le_gouverneur_militaire_en_mission_d_evaluation_a_lubero_centre_pht_ks_2025_jpeg_711_473_1 (1)

Guverineri Gen.Maj. Évariste Somo Kakule, ari mu ruzinduko rw’akazi muri Lubero-Centre.

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Kanama 2025,Guverineri ishinzwe igisirikari ku ruhande rwa leta ya DRC mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, General-major Évariste Somo Kakule, yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Lubero-Centre aganira n’ ubuyobozi bwaho.

Ni uruzinduko rugamije gusuzuma uko umutekano uhagaze muri ako gace no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga igamije iterambere ry’abaturage muri ibi bice byazahajwe n’imitwe yitwaje intwaro.

Mu ruzinduko rwe, Somo Kakule yajyanye n’itsinda ry’abayobozi bakuru b’Intara maze bagirana ibiganiro n’abahagarariye inzego z’ubuyobozi bw’akarere, abayobozi b’inzego z’imibereho y’abaturage ndetse n’abahagarariye amatsinda y’imiryango itandukanye.

 Muri ibyo biganiro hagarutswe cyane ku bibazo by’umutekano muke bikomeje kuzahaza abaturage, cyane cyane, ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro bikigaragara muri ako gace, ariko hanaganirwa ku mahirwe ashobora guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Guverineri Kakule yavuze ko intego y’uru ruzinduko ari ukongera imbaraga mu bufatanye hagati y’abaturage n’inzego za gisirikare n’ubuyobozi bw’intara, kugira ngo habeho umutekano urambye ushobora gufungurira inzira iterambere.

Yashimangiye ko nta terambere ryagerwaho mu gihe abaturage batari bafite umutekano, bityo asaba abaturage gushyira imbere ubufatanye mu gutanga amakuru ku bibazo bibabangamiye byumwihariko umutekano muri rusange.

Iyi gahunda yo gusura abaturage ba Lubero ije ikurikiranye n’indi nk’iyo guverineri yari aherutse kugirana n’abaturage bo muri Butembo ku itariki ya 18 Kanama, aho nawe yari yabasabye kugira uruhare mu kwimakaza amahoro no kurwanya ibibazo by’umutekano muke.

 Izi nama zombi zifatwa nk’uburyo bwo kubaka icyizere hagati y’ubuyobozi bwa gisirikare buyobora intara n’abaturage bayo, mu gihe Kivu y’Amajyaruguru imaze imyaka myinshi ihura n’ibibazo by’intambara, imitwe yitwaje intwaro n’ingaruka zayo mu by’ukungu.

Mu butumwa bwe, Guverineri Somo Kakule yashimangiye ko amahoro n’iterambere bidashoboka hatabayeho uruhare rw’abaturage ubwabo, bityo abasaba kugira ubufatanye n’ubuyobozi mu rugendo rwo kugarura amahoro no guteza imbere imibereho y’abatuye Kivu y’Amajyaruguru.

Guverineri Somo Kakule asuye igice gito cy’iyi Ntara ya Kivu y’ Amayaruguru mu gihe igice kinini cyayo kiri mu maboko y’inyeshyamba z’umutwe wa AFC-M23 uharanira impinduka muri Kivu zombi ndetse n’igihugu muri rusange.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *