Guverinoma y’u Burundi yasubije impunzi ziri mu Rwanda zayandikiye ziyisaba ubufasha

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Burundi kuri uyu wa 8 Kanama 2020, yemeye gufasha impunzi z’Abarundi 331 ziri mu nkambi ya Mahama, zifuza gutaha mu gihugu cy’amavuko.

Ibi bikubiye mu butumwa bwanditse bw’Umunyamabanga Mukuru wa Guverinoma y’u Burundi, Prosper Ntahorwamiye, bivuga ko bwiteguye kwakira aba Barundi bahunze mu 2015 ubwo igihugu cyabo cyarimo umutekano muke.

Guverinoma y’u Burundi isaba ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, HCR, ko ryarindira umutekano impunzi zishaka gutaha.

Yemeza kandi ko izakomeza gufasha impunzi zayo zifuza gutaha, igashishikariza n’izindi kujya kubaka igihugu cyazibyaye.

Tariki ya 26 Nyakanga 2020, ni bwo impunzi z’Abarundi 331 ziba mu nkambi ya Mahama zandikiye Perezida Evariste Ndayishimiye zimusaba ko yazifasha gutaha.

U Burundi bwemeye gufasha izi mpunzi, nyuma y’aho na Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Ubutabazi yatangarije ko ifite ubushake bwo gufasha izishaka gusubira iwabo mu buryo butekanye, ifatanyije na HCR.

HCR yemeza ko u Burundi bufite impunzi zigera kuri 430,000 mu mahanga, harimo 72,000 ziri mu Rwanda, harimo 60,000 zicumbikiwe mu nkambi ya Mahama. Izi ziganjemo izahunze imvururu zadutse mu gihugu cyazo mu 2015 ubwo Pierre Nkurunziza yatangazaga ko aziyamamariza Manda 2015-2020.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Guverinoma y’u Burundi yasubije impunzi ziri mu Rwanda zayandikiye ziyisaba ubufasha
    Mutuhezaho amakuru twifuza mukomerezaho.ndabinginze mumfashe maze imyaka 10 Nkora ubushakashatsi mugihugu hose nabonana na H.E.President nkamugezaho ibyo nabonye bizateza ikibazo gikomeye mugihugu mumyaka irimbere murakoze

  2. Guverinoma y’u Burundi yasubije impunzi ziri mu Rwanda zayandikiye ziyisaba ubufasha
    Mutuhezaho amakuru twifuza mukomerezaho.ndabinginze mumfashe maze imyaka 10 Nkora ubushakashatsi mugihugu hose nabonana na H.E.President nkamugezaho ibyo nabonye bizateza ikibazo gikomeye mugihugu mumyaka irimbere murakoze

  3. Guverinoma y’u Burundi yasubije impunzi ziri mu Rwanda zayandikiye ziyisaba ubufasha
    Mutuhezaho amakuru twifuza mukomerezaho.ndabinginze mumfashe maze imyaka 10 Nkora ubushakashatsi mugihugu hose nabonana na H.E.President nkamugezaho ibyo nabonye bizateza ikibazo gikomeye mugihugu mumyaka irimbere murakoze

  4. Guverinoma y’u Burundi yasubije impunzi ziri mu Rwanda zayandikiye ziyisaba ubufasha
    Mutuhezaho amakuru twifuza mukomerezaho.ndabinginze mumfashe maze imyaka 10 Nkora ubushakashatsi mugihugu hose nabonana na H.E.President nkamugezaho ibyo nabonye bizateza ikibazo gikomeye mugihugu mumyaka irimbere murakoze

  5. Guverinoma y’u Burundi yasubije impunzi ziri mu Rwanda zayandikiye ziyisaba ubufasha
    nn imahama siugwanda iyinkuu yanditse nabi mwarikuvuga bisagara byo mgwanda apana ngo mu rwanda

  6. Guverinoma y’u Burundi yasubije impunzi ziri mu Rwanda zayandikiye ziyisaba ubufasha
    nn imahama siugwanda iyinkuu yanditse nabi mwarikuvuga bisagara byo mgwanda apana ngo mu rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *