Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 11 Kanama 2021 yoroheje ingamba n’amabwiriza byo kurwanya icyorezo cya Covid-19 zari zarashyizweho mu ntangiriro z’uku kwezi.
Mu ngamba n’amabwiriza yorohejwe harimo:
- Kongera amasaha yo gutahiraho, avanwa kuri saa kumi n’ebyiri z’umugoroba agezwa kuri saa mbiri z’ijoro, gusa ibikorwa byose bikaba bigomba gufunga saa moya z’umugoroba.
- Imodoka zitwara abagenzi ubusanzwe zari zemerewe gutwara 50% bingana n’ibyicaro zifite, ubu zemerewe kujya zitwara 75%. Abazitwara barasabwa kugenzura bakareba niba amadirishya afunguye kugira ngo zigeremo umwuka uhagije, banarebe niba abagenzi bahanye intera.
- Resitora zasabwaga gupfunyikira ibyo kurya abakiriya mu buryo bwa ‘takeaway’ zemerewe kwakira abakiriya ariko ntizirenze 30% by’ubushobozi bwazo. Izakira abakiriya bicaye hanze, zemerewe kwakira 50% bijyanye n’ibyicaro zifite.
- Imihango y’ubukwe irimo gusaba n’ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi bwa Leta n’irikorewe mu nsengero yemewe, gusa ikitabirwa n’abatarenze 50, nabo bakerekana ko bipimishije Covid-19 mbere y’amasaha 72, hakanubahirizwa amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.
- Ubusanzwe kuri iri bwiriza ry’imihango y’ubukwe, hari hemewe ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi bwa Leta n’irikorewe mu nsengero, rikitabirwa gusa n’abantu batarenze 10, nabo bipimishije Covid-19 mbere y’amasaha atarenze 72.
Aya mabwiriza n’andi agaragara muri izi mpapuro aragira agaciro guhera kuri uyu wa 12 kugeza ku wa 1 Nzeri 2021.
Ingamba n’amabwiriza byose





