Kuri uyu wa Kabiri, minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bufaransa yavuze ko yakiriye ibaruwa y’abategetsi ba Burkina Faso mu kwezi gushize isaba ko Ambasaderi w’u Bufaransa ava muri Burkina Faso, igikorwa minisiteri yise ko ” ari ibintu bidasanzwe .”
Guverinoma ya Burkina Faso yanze kugira icyo itangaza ku mugaragaro kuri ayo makuru avuga ko yohereje iki cyifuzo i Paris mu kwezi gushize nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga.
Mu magambo yanditse kuri interineti, umuvugizi wa minisiteri y’u Bufaransa yemeje ko yakiriye ibaruwa nk’iyi, ariko yanga gutanga ibisobanuro birambuye cyangwa kuvuga uko yasubije.
Ati: “Mu byukuri twabonye ibaruwa y’inzego z’inzibacyuho za Burkina Faso. Ntabwo ari ibintu bisanzwe kandi nta gitekerezo rusange dufite cyo gutanga igisubizo.”
Aho Ambasaderi w’u Bufaransa, Luc Hallade, aherereye ndetse n’uko amerewe ntabwo byahise byemezwa. Ambasade iherereye i Ouagadougou na yo yanze kugira icyo itangaza.
Kwirukana uyu mudipolomate bigaragaza ko umubano hagati y’ibihugu byomb, Burkina Faso n’u Bufaransa bwahoze buyikolonije, urushaho kwangirika.


