Guverinoma ya RDC irifuza ko Umuvugizi wa MONUSCO ava ku butaka bw’igihugu byihuse

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yavuganye n’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri iki gihugu (MONUSCO) kugira ngo umuvugizi wayo, Mathias Gillman, ahave byihuse.

Mu ibaruwa yandikiwe MONUSCO, guverinoma, ibinyujije muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, iranenga umuvugizi w’ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye kuba yaravuze amagambo “adafite ishingiro kandi adakwiye” yabaye intandaro y’umwuka mubi wateje impfu z’abantu 36, harimo abasivili 32 b’Abanyekongo n’abasirikare 4 ba MONUSCO n’abandi bantu 170 bakomeretse muri Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo.

Nk’uko tubikesha ibinyamakuru bitandukanye byo muri RDC nka mediacongo.net na politico, Guverinoma ibona kuba kw’uyu mukozi wa MONUSCO muri iki gihugu bidashobora gutuma habaho umwuka wo kwizerana no gutuza hagati y’inzego za Congo n’iza MONUSCO.

“Guverinoma ibona ko kuhaba kw’uyu wa nyuma ku butaka bw’igihugu bidashobora guteza imbere umwuka wo kwizerana no gutuza ku buryo ari ngombwa hagati y’inzego za Congo na Monusco mu rwego, rutari ukuzuza neza gusa inshingano yahawe n’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano, ariko kandi no kurangiza gahunda y’inzibacyuho hagamijwe kuva muri DRC burundu, bitarenze 2024, nkuko byemeranijwe “, ibi ni bimwe mu bikubiye mu nyandiko Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yashyikirije MONUSCO.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *