Guverinoma ya Ukraine igiye gutangira gukura abaturage bayo muri Donetsk

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yatangaje ko guverinoma ye igiye gutegeka ko abantu bimurwa bakavanwa mu karere ka Donetsk mu burasirazuba, ahabera imirwano ikaze n’u Burusiya.

Guverineri wa Donetsk, aho Moscou yibanze cyane mu bitero byayo, yavuze ko abaturage batandatu bishwe abandi 15 bagakomereka mu bitero byo ku wa Gatanu.

Mu kiganiro kuri televiziyo kuri uyu wa Gatandatu ushize, Perezida Zelenskyy yavuze kandi ko abantu ibihumbi magana bakiri mu turere tw’imirwano mu karere kanini ka Donbas, kabarizwamo Donetsk ndetse n’akarere byegeranye ka Luhansk, bakeneye kugenda.

Ati: “Abantu benshi nibava mu karere ka Donetsk ubu, ni ko Ingabo z’u Burusiya zizabona umwanya wo kwica bake”, akomeza avuga ko abaturage bagiye bazahabwa indishyi nk’uko iyi nkuru dukesha Al Jazeera ivuga.

Yongeyeho ko ibijyanye n’ibikoresho n’inkunga birimo kwitabwaho n’abayobozi “kuva kuri A kugeza kuri Z”.

“Tuzabafasha. Ntabwo turi u Burusiya. Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo turokore umubare munini w’abantu kandi tunagabanye cyane iterabwoba ry’u Burusiya. ”

Ku rundi ruhande, ibitangazamakuru byo mu gihugu cya Ukraine byavuze ko Minisitiri w’intebe wungirije Iryna Vereshchuk avuga ko kwimuka byari bikenewe mbere y’uko itumba ritangira kubera ko imiyoboro ya gaz isanzwe ikoreshwa muri aka karere yamaze kwangirika.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *