Guverinoma yiyemeje gutanga uburezi budaheza kandi mu byiciro byose- PM Ngirente Edouard

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe, Ngirente Edouard, avuga ko buri Munyarwanda wese afite uburenganzira ku burezi, ashingiye kuri gahunda ya Guverinoma yo kutagira uwo ibuhezamo.

Ubwo yagezaga ku Nteko Rusange y’Imitwe yombi ibikorwa bya Guverinoma birebana n’uruhare rw’uburezi mu kubaka igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi, kuri uyu wa 1 Ukuboza 2017, Minisitiri w’Intebe yashimangiye ko uburezi ari imwe muri gahunda z’ingenzi zikubiye muri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda y’imyaka irindwi (2017-2024).

Yagize ati “Buri Munyarwanda wese afite uburenganzira ku burezi, Guverinoma yiyemeje gutanga uburezi budaheza kandi mu byiciro byose by’uburezi, mu mwaka wa 2009 hashyizweho uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda mu mwaka wa 2012, ubu burezi bwarazamuwe bugera ku myaka 12”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Akomeza avuga ko Politiki n’ingamba by’uburezi bw’u Rwanda bishingiye ku nkingi eshatu z’ingezi; uburezi kuri bose, uburezi bufite ireme n’uburezi bujyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Ati “Politiki rusange y’uburezi yo mu mwaka wa 2003 iteganya ibikorwa by’ibyingezi byo gukurikirana no gushyira mu bikorwa Icyerecyezo 2020; guteza imbere siyansi n’ubundi bumenyi bifitanye isano, gushyiraho amategeko n’amabwiriza ngenderwaho mu burezi, guteza imbere kwigisha, kwiga no gukoresha neza ikoranabuhanga n’itumanaho mu burezi ndetse no guteza imbere ibyerekeye ubushakashatsi no kubaka ubushobozi”.

Kuva ku ncuke kugera ku bakuze, uburezi bubageraho

Minisitiri w’Intebe, avuga ko Guverinoma yashyizeho uburyo bwo korohereza n’abakuze kugirango basohoke mu bujiji, bigishwa gusoma no kwandika, ndetse hanashyirwa imbaraga mu burenzi bw’incuke.

Ati “Hashyizweho ingamba zigamije guteza imbere ibijyanye n’uburezi bw’incuke, uburezi bw’abakuze (kubigisha gusoma, kubara no kwandika), korohereza abafite ubumuga kubona uburezi bwihariye, kwita ku iterembere n’imibereho ya mwarimu n’ubwo urugendo rukiri rurerure.

Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu kuzamura ubumenyi bw’Abanyarwanda benshi kugira ngo babe ishingiro ry’ubukungu bushingiye ku bumenyi n’ubushobozi (Knowledge Based Economy)”.

Impinduka mu burenzi:

Minisitiri w’Intebe, Ngirente Edouard, avuga ko mu mashuri y’incuke, mu mwaka wa 2011 umubare w’abana bigaga mu mashuri y’incuke banganaga na 111,875 ni ukuvuga 11.6% y’abari mu kigero cyo kuyigamo. Muri 2016 umubare wabo warazamutse ugera ku 185,666 bangana na 24%.

Mu mashuri abanza n’ayisumbuye, mu mwaka wa 2011 umubare w’abana bigaga mu mashuri abanza banganaga na 2,341,146 ni ukuvuga 96% y’abagombaga kuba biga muri iki kiciro. Muri 2016 umubare wabo warazamutse ugera ku 2,546,263 bangana na 98%.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Mu rwego rwo guteza imbere uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12, kuva mu mwaka wa 2009 kugeza mu wa 2017 hubatswe ibyumba by’amashuri 16,439 n’ubwiherero 31,934.

Muri 2016, ngo hatangiye gukoreshwa Integanyanyigisho ishingiye ku bushozi bw’umunyeshuri mu mashuri y’incuke, mu mashuri abanza (P1 na P4) n’ayisumbuye (S1 na S4). Biteganyijwe ko mu mwaka wa 2018 iyi nteganyanyigisho izaba ikoreshwa mu myaka yose.

Icyiciro rusange (lower secondary), Mu 2012 umubare w’abacyigagamo wari 352,796 ungana na 21% y’abagombaga kuba biga muri iki kiciro. Muri 2016 umubare wabo wageze kuri 346,783 bangana na 23%.

Mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye (upper secondary): Mu 2012 umubare w’abayigagamo bari 181,916 bangana na
23.5%
y’abagombaga kuba biga muri iki kiciro. Muri 2016 umubare wabo wageze ku 206,956 bangana na
25.4%
.

Umubare w’abarimu babyigiye (qualified teachers) mu mashuri yisumbuye wavuye kuri 63.4% muri 2011 ugera kuri 69.2% mu mwaka wa 2016.

Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro (TVET) yariyongereye. Yavuye kuri 251 mu mwaka 2011 agera kuri 394 muri 2016. Umubare w’abanyeshuri wavuye kuri 67,919 muri 2011 ugera ku 93,158 muri 2016.

Hagati ya 2000 na 2015, mu mashuri makuru na za Kaminuza harangije abanyeshuri 105,039. Muri bo, 16,716 (16%) barangije ikiciro cya mbere, 83,022 (79%) barangije ikiciro cya kabiri (Bachelor’s) 5,301 (5%) barangije ikiciro cya gatatu (Masters and PhDs).

Imbogamizi zikigaragara:

Minisitiri w’Intebe avuga ko hari zimwe mu mbogamizi zikigaragara, harimo nk’uko kuva mu mwaka wa 2011 kugera mu mwaka wa 2016, umubare w’abanyeshuri ku mwarimu umwe ungana na 58.

Kwiga igice cy’umunsi (Double shift) mu mashuri abanza, abanyeshuri bamwe biga amasaha ane mu gitondo abandi amasaha ane nimugoroba kubera ikibazo cy’ibyumba by’amashuri n’abarimu bidahagije.

Ati “Ibi bibangamira ireme ry’uburezi muri rusange”.

Umubare w’abarimu babyigiye mu mashuri yisumbuye ngo uracyari hasi (low qualified teachers), umubare w’abarimu babyigiye wari 69.2% mu mwaka wa 2016.

Ati “Uyu mubare uzakomeza kugenda uzamuka uko ubushobozi buzagenda buboneka”.

Umubare w’abarangiza amashuri yisumbuye, amakuru na kaminuza batabona akazi ukiri hejuru, naho agira ati ”Abarangije kaminuza n’amashuri makuru batabashije kubona akazi ni 27.7% naho abarangije amashuri yisumbuye batabashije kubona akazi bangana na 35%.

Akomeza avuga ko hari n’ibindi bibazo urwego rw’uburezi rugifite bikivugutirwa umuti, birimo nko gukomeza kwita ku mibereho ya mwarimu, ibikorwaremezo mu bigo by’amashuri nk’umuriro w’amashanyarazi, amazi na interineti, kongera za laboratwari, kubaka no gusana ibyumba by’amashuri.
D1
D2

sam
 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Itangishatse Théoneste/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *