Ingabire Habiba wari witabiriye amarushanwa ya ‘Miss Rwanda 2017’ akaza gushyamirana n’umwe mu bari bagize akanama nkemurampaka, akayavamo, kuri ubu avuga ko azitabira irushanwa ry’uyu mwaka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubwo yaganiraga na Contact TV, Habibah yatangaje ko nta kabuza agomba kwitabira iri rushanwa kuko amaze kugira ubunararibonye mu bijyanye n’amarushanwa yo guhatanira ubwiza cyane ko akubutse mu gihugu cya Pologne muri ‘Miss Supranational’.
Ati ā muri 2017 amarushanwa nanyuzemo yose n’ubwo ntabashije kuyegukana nayigiyemo byinshi harimo nko kugenda, kumenya umwambaro wa mbera nā ibindi ā.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Habibah ukubutse mu gihugu cya Polonge muri Miss Supranational agataha amara masa yamenyekanye cyane bitewe n’ikibazo yagiranye nuwitwa Gilbert Rwabigwi wari ushinzwe kwemeza abakomeza mu irushanwa n’abasigara (umukemurampaka )uyu Habibah wahamyaga ko ibibazo abazwa yabisubije neza bityo atarakwiye gusezererwa mu irushanwa gusa uyu Gilbert yavuze ko atasubije bijyanye nibyari bikenewe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Amarushanwa abanza yo kujonjora abakobwa bazahatanira iryo kamba azatangirira i Musanze ku itariki ya 13 Mutarama 2018, bukeye bwaho bazahita bajya i Rubavu. Ku itariki ya 20 Mutarama 2018 bazakomereza i Huye, ku itariki ya 21 Mutarama 2018 bajye i Kayonza naho ku itariki ya 28 Mutarama 2018, amajonjora azabera mu mujyi wa Kigali ari naho ateganya kwiyamamariza.






Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Witty@bwiza.com
Ā


