Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 27 Nzeri 2021 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru ziganjemo izirebana n’umutekano, ubutabera na politiki.
Ni izikurikira:
Abantu 13 bakorana na ADF bafatiwe mu Rwanda
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ubugenzacyaha, RIB, tariki ya 1 Nzeri 2021 byatangaje ko byafashe abagabo 12 n’umugore umwe bakorana n’umutwe w’iterabwoba wa ADF ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Aba bose bafatiwe mu karere ka Nyabihu, Rusizi no mu mujyi wa Kigali, bafatanwa ibikoresho birimo: ibiturika, telefone, insinga, imisumari n’amavidewo ADF yabigishirizagaho gukora ibikorwa by’iterabwoba, bakaba bariteguraga guturitsa ibikorwaremezo birimo inyubako ya Kigali City Tower ya mbere ndende mu gihugu.
ADF ni umutwe ibihugu birimo USA byemeje ko ari uw’iterabwoba, wegamiye kuri Islamic State, IS. Wakomotse muri Uganda, ubu ukorera ibikorwa by’iterabwoba mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Idamange yahamijwe ibyaha byose yaregwaga
Idamange Iryamugwiza Yvonne wamamariye kuri YouTube kubera ibiganiro byagibwagaho impaka nyinshi, tariki ya 30 Nzeri urukiko rwamuhamije ibyaha byose yaregwaga, rumukatira igifungo cy’imyaka 15, rumuca n’ihazabu ya miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ibyaha Idamange yashinjwaga birimo: gushoza imvururu n’imidugararo muri rubanda, gutesha agaciro ibimenyetso bya jenoside, gukwirakwiza ibihuha hakoreshejwe ikoranabuhanga; bifitanye isano n’ibiganiro yagiriraga kuri uru rubuga no gukubita no gukomeretsa; icyaha yakoreye umupolisi ubwo yatabwaga muri yombi.
Idamange watawe muri yombi muri Gashyantare 2021 yakatiwe adahari kuko muri Kamena 2021 yikuye mu rubanza, nyuma yo kutemera umwanzuro w’urukiko wo gukomeza urubanza.
Uganda mu gukaza umutekano ku mupaka wayo n’u Rwanda
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kabale muri Uganda bwatangaje ko bugiye gukaza umutekano ku mbibi zihuza igihugu cyabo n’u Rwanda mu rwego rwo gukumira indwara zibasira inka, ubwandu bwa Covid-19, kwambuka bitemewe n’ubucuruzi bwa magendu.
Bwavuze ko abacuruzi b’inka baturutse mu Rwanda bazinjiza muri Uganda zitabanje gusuzumwa, ku buryo ibyago by’uko hakwirakwira indwara zazo biba ari byinshi.
Ngo ni ko ingendo z’abinjira mu buryo butemewe nazo zongera ibyago by’ubwandu bwa Covid-19 cyane ko uduce twegereye imbibi twagiye tugaragaramo ubwandu bwinshi.
Ubu buyobozi bwavuze ko abasirikare n’abapolisi bazajya boherezwa kuri izi mbibi buri munsi nk’uko byigeze kubaho mbere.
Cyamunara y’igorofa rya Rwigara yarahagaritswe
Urukiko rukuru rw’ubucuruzi rwatesheje agaciro icyemezo urukiko rw’ibanze rwari rwafashe tariki ya 16 Nzeri cyo guteza cyamunara igorofa igeretse kane y’umuryango wa Rwigara Assinapol wabaye umunyemari ukomeye muri Kigali.
Rwafashe iki cyemezo nyuma yo gusuzuma no guha agaciro ubujurire bw’umuryango wa Rwigara uvuga ko Cogebank ishaka kugurisha igorofa yabo nta mwenda uyibereyemo.
Iyi gorofa itaruzura, ibariwa mu gaciro ka miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda yagombaga kugurishwa mu cyamunara tariki ya 24 Nzeri ariko ntibyabaye kuko uyu muryango wari waratanze ubujurire.
Abanyarwanda 13 bafungiwe mu Burundi
Urwego rw’u Burundi rushinzwe ubutasi, SNR, rufungiye mu mujyi wa Bujumbura Abanyarwanda 13 bakekwaho kuba mu mutwe witwaje intwaro urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Aba Banyarwanda ngo bafatiwe n’ingabo z’u Burundi muri Komini Mabayi na Bukinanyana mu ntara ya Cibitoke tariki ya 25 Nzeri, nyuma y’imirwano yari yabereye mu ishyamba rya Kibira tariki ya 21 na 22 Nzeri.
Abitwaje intwaro barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bumvikana mu bice by’u Burundi birwegereye ni abarwanyi b’umutwe wa FLN. Nta bandi bigamba kuba muri ibi bice.


