Ubwo ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bwashyikirizaga Akarere ka Nyaruguru igikombe cy’imihigo gaherutse kwegukana, hagaragajwe ko gukorera hamwe no kwirinda amakimbirane ari byo byagafashije kwesa neza imihigo.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Ugushyingo 2020 ni bwo Akarere ka Nyaruguru kashyikirijwe igikombe katsindiye ubwo kegukanaga umwanya wa mbere mu mihigo y’umwaka wa 2019/2020.
Mu myaka yabanje kakundaga kuza mu myanya ya nyuma. Urugero ni aho mu 2018/2019 kabaye aka 24 mu turere 30 tugize u Rwanda.
Iki gikorwa cyajyanye no guhemba imirenge ya Mata, Cyahinda na Nyabimata yaje ku isonga mu kwesa imihigo. Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge basinyanye n’Akarere imihigo bazesa mu mwaka wa 2020/2021.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yavuze ko bisuzumye basanga mu myaka yashize icyatumaga batesa neza imihigo ari ukudakorana neza.
Meya Habitegeko
Yagize ati: “Buriya ikosa rya mbere ribaho ni ukudahuza ariko iyo myanya ya nyuma yadufashije kwisubiraho turicara turisuzuma tubona aho bipfira tuhakubita umwotso, turavuga ngo kuva ubungubu amakosa atuma abantu batagera ku ntego tuyakureho burundu.”
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge itatu yahembwe kuko yaje ku isonga, nabo bavuze ko mu mwaka wa 2019/2020 bashyize imbaraga mu gukorera hamwe no kwegera abaturage ndetse no gukemura ibibangamiye imibereho yabo.
Byukusenge Assoumpta uyobora umurenge wa Mata waje ku isonga yavuze ko ibyo bashyizemo ingufu birimo kubakira abatagira aho kuba, abadafite ubwiherero no kurwanya imirire mibi.
Gitifu Byukusenge yahawe igikombe kuko yaje ku isonga mu kwesa imihigo
Mu mwaka w’imihigo wa 2019/2020 mu Karere ka Nyaruguru hubakiwe imiryango 328 yasemberaga kuko itagiraga aho kuba. Ubuyobozi bw’ako karere buvuga ko kuri ubu nta muryango n’umwe udafite aho kuba.
Depite Muhongayire Christine wari witabiriye icyo gikorwa yasabye abayobozi bo mu Karere ka Nyaruguru gukomeza gukorera hamwe birinda amakimbirane kandi bakarushaho kwegera abaturage no kubakemurira ibibazo. Yavuze ko ibyo nibabishyira mu bikorwa bizabafasha gukomeza kuba ku isonga mu mihigo.
Depite Muhongayire yasabye abayobozi ba Nyaruguru gukorera hamwe
Gitifu Byukusenge yanasinyanye na Meya Habitegeko indi mihigo
Iki ni igikombe cyahawe akarere ka Nyaruguru kaje ku mwanya wa mbere mu kwesa imihigo


