Hagaragaye amafoto ya Ndikumana Katauti aryamye mu gituza cya Miss Asma Jesca w'u Burundi

Sangiza iyi nkuru

Ndikumana Hamad uzwi ku izina rya Katauti yatangiye guca amarenga ko ari mu rukundo n’umukobwa witwa Jesca wo mu Burundi uheruka gutangaza ko yabyaranye impanga na Diamond Platnumz.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ni nyuma y’iminsi mike uwahoze ari umugore wa Katauti, Owoya Irene wamenyekanye nka Oprah atangaje iby’ubukwe bwe n’undi muhanzi wo muri Tanzania, Dogo Janja, none na Katauti yahise ashyira hanze amafoto yahuje urugwiro na Asma Jesca, bivugwa ko yabyaranye na Diamond Platnumz abana b’impanga.

Ku rukuta rwe rwa Instagram, Katawuti yashyizeho amafoto aryamye mu gatuza ka Asma Jesca, ku buryo ibitekerezo byatanzweho n’abakunzi babo, abenshi bagaruka kuri uyu mubano wabo bombi ko udasanzwe.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Inkuru ya Katauti na Jesca, yatunguranye kuko mu kwezi gushize ari bwo yibasiriye Diamond avuga ko kuva babyarana mu mwaka 2013, nk’uko iyo nkuru yanaciye no kuri bwiza.com, yavugaga ko nta kintu yigeze amuha nk’indezo y’abana ndetse anavuga ko azabamushyira, akabitaho nka se.

jesca
Asma Jesca n’abana avuga ko yabyaranye na Diamond

jesca2
Asma Jesca, yabaye nyampinga w’u Burundi (2012)

kat

Aya mafoto ya Katauti na Jesca akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga

katuwuti na jesca

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *