Agakarita-ko-gushyiraho-amafaranga-yamazi-akajya-yishyurwa-mbere-ukojeje-ku-kamashini-kabugenewe-768x576

Hagiye gutangizwa uburyo bwo kwishyura amazi mbere nk’amashanyarazi

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi Mukuru wa WASAC, Prof Omar Munyaneza, yavuze ko hagiye gutangira uburyo bushya bwo kwishyura amazi mbere nk’amashanyarazi, aho iri koranabuhanga rigiye gukwirakwizwa nyuma y’igerageza ryakorewe ku mavomo rusange mu Turere twa Rwamagana, Kayonza, Gatsibo na Nyagatare.

Aha abantu bazajya bashyira amafaranga ku ikarita bakoza ku imashini ishyirwa kuri robine ku buryo bavoma amazi ahwanye n’amafaranga bishyuye.

“Umuturage azajya afata akantu kameze nk’igiceri kitwa ‘token’, cyangwa abamenyereye Tap&Go, akagenda akajya ku ivomo agashyiraho niba yashyizeho igiceri cye cy’ijana ubwo niba ari ijerekani agakatwa amafaranga 20, ejo yagaruka ikongera kugeza ya mafaranga ashizeho akongera agashyiraho andi,” ibi ni ibyatangajwe na Prof. Omar kuri uyu wa Gatatu.

Asobanura ko iryo geragezwa basanze rikora neza ku mavomo rusange uko ari 200 ubu bigiye gukwizwa mu gihugu kandi na ba Rwiyemezamirimo bamaze kuboneka.

Yakomeje agira ati: “Bivuze ko nka kuriya mukoresha za kashi pawa mugura umuriro, ni byo dushaka no gukoresha mu mazi ubu twamaze guhamagara abantu bashaka kujyanamo na WASAC itangazo ryarasohotse  kugira ngo baze dutangire dukore igerageza bamwe muzabibona muri iyi minsi mu ngo zanyu muraza kubona hari abo tugiye kuzishyiriraho.”

Yashimangiye ko ubwo buryo buzafasha abaturage kwicungira amazi bakoresha, biruhure abajyaga bavuga ko bahawe fagitire idahwanye n’amazi bakoresheje ndetse binafashe WASAC kubona amafaranga byoroshye.

Umuyobozi Mukuru wa WASAC, yongeyeho ko ubwo buryo nibabona buri kugenda neza mu gihe cy’amezi atandatu, bazabyagura bigakorwa mu gihugu hose.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *