Amakuru agera kuri Bwiza.com ni uko Umuhanzi Diamond Platnumz afite abana bane hatarimo umuhungu ateganya kubyarana na Tanasha Donna Okech.
Ubusanzwe bizwi ko Diamond afite abana batatu, babiri yabayaranye na Zari Hassan Tlale aribo; Prince Nillan na Princess Tiffah. Undi ni uwo yabyaranye na Hamisa Mobetto witwa Dylan.
Kuri ubu uyu byamenyekanye ko Diamond afite umwana w’umuhungu w’imyaka umunani. Bivugwa ko nyina w’uyu mwana atuye mu Mujyi wa Mwanza muri Tanzania ndetse.
Uyu mwana yavutse mbere y’uko Diamond akundana na Wema Sepetu.
Impamvu uyu mwana atamenyekanye nk’uko Diamond yabitangaje, ni uko nyina atigeze amwemerera kubona umwana we nk’uko Ghafla ibitangaza.
Ibi byamenyekanye nyuma y’aho abantu bibutse neza ikiganiro yagiranye na kimwe mu bitangazamakuru avuga kuri uyu mwana mu 2018
Yagize ati “ Ubu mfite abana batatu ariko bakabaye bane. Mfite umwana nabyaye I Mwanza gusa nyina yanyimye amahirwe yo guhura na we.”
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Ibi bivuze ko umwana wa Tanasha azaba ari uwa gatanu aho kuba uwa kane nk’uko benshi babyibwiraga.


