Itsinda ry’Abamisiyoneri 17 b’Abakirisitu b’Abanyamerika, barimo abana bashimutiwe mu murwa mukuru wa Haiti n’agatsiko k’abagizi ba nabi.
Ikinyamakuru The New York Times kiravuga ko abashinzwe umutekano mu Mujyi wa Port-au-Prince, bavuga ko aba bamisiyoneri bashimuswe kuri uyu wa Gatandatu bakuwe muri bus.
Iri tsinda ryari rivuye mu kigo cy’imfubyi rigiye ku kibuga cy’indege kuhasiga bamwe mu barigize nk’uko amakuru avuga.
Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, bivuga ko byabwiwe n’abayobozi ko aba bashimuswe n’agatsiko k’abagizi ba nabi kamaze iminsi mu bikorwa by’ubujura no gushimuta mu bice biri hagati y’umurwa mukuru, Port-au-Prince n’umupaka wa Repubulika ya Dominikani.
Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press byo bivuga ko Umuryango Christian Aid Ministries ufite icyicaro muri Amerika wohereje ubutumwa ku butumwa butandukanye bw’abihaye Imana buvuga ko iri tsinda ryashimuswe rimaze iminsi mu bikorwa byo kubaka ikigo cy’imfubyi muri Haiti.
Umuvugizi wa Guverinoma y’Amerika yavuze ko bazi amakuru yerekeye ishimutwa.
Yagize ati: “Imibereho n’umutekano by’abaturage ba Amerika mu mahanga ni kimwe mu nshingano z’ibanze za department ya leta,”
Ibibazo by’ishimutwa bikorwa n’abagizi ba nabi muri Haiti byongeye kubura nyuma y’aho byari byagabanyutse nyuma y’iyicwa rya Perezida Jovenel Moise warasiwe iwe mu rugo ku itariki ya 7 Nyakanga, na nyuma y’umutingito w’ubukana bwa 7,2 wibasiye amajyepfo y’uburengerazuba bw’igihugu muri Kanama wahitanye abasaga 2200.


