Ifoto y’umugabo utaramenyekana yateje urujijo ku mbuga nkoranyambaga aho abazikoresha bakeka ko uyu yaba ari umwe mu bayobozi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ukiri kwidegembya ahantu hatazwi ku Isi.
Izina rye ririmo gushakishwa, gusa bamwe mu Banyarwanda bakeka ko ashobora kuba yari umuyobozi mu nzego z’ibanze, cyangwa umucuruzi wari wicaye kuri bariyeri mu 1994 igihe Jenoside yakorewe Batutsi yari irimo gukorwa.
U Rwanda rwiyemeje guhigira hasi hejuru abagize uruhare muri jenoside bose ngo bazagezwe imbere y’ubutabera bahanirwe ubwicanyi bakoze bwatwaye ubuzima bw’abantu basaga miliyoni.

Nubwo bimeze gutyo, bimwe mu bihugu byakiriye abakekwaho kugira uruhare muri jenoside bikomeje kugenda biguruntege mu kubata muri yombi no no kubohereza ngo bacirwe urubanza.
Urugero rutangwa rukaba ari urw’umugore w’uwahoze ari perezida w’u Rwanda, Agathe Kanziga uri mu Bufaransa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


