Hakozwe igerageza ku ikoranabuhanga rizerekana ikigero cy’ubukene mu baturage

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe ubusanzwe iyo hapimwa ikigereranyo cy’ubukene cyangwa ubukire ku isi hifashishwaga ibarura risesuye, ubu noneho ngo hakozwe satelite izajya yifashishwa mu kwerekana ikigero cy’ubukene kiganje mu baturage.
popu
Itsinda ry’abashakashatsi bo muri kaminuza ya Stanford muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ryakoze porogaramu ikoresha ikoranabuhanga rya satelite mu kwerekana ikigero cy’ubukene n’imibereho y’abaturage.
Iyi porogaramu izajya ikusanya imibare n’ikigero cy’ubukene mu gihugu runaka maze byorohere za Leta kubateganyiriza gahunda zo kubakura mu bukene.
Ingingo nyamukuru yiri koranabuhanga , ryakozwe hagamijwe ko rizatanga umusaruro uruta uwajyaga utangwa n’amabarura yakorwaga mu gihe cy’imyaka myinshi kandi agatwara amafaranga menshi.
Iri tsinda ry’abashakashatsi rivuga ubu buryo buje guhangana n’imibare idahamye yajyaga ikorwa n’amabarura atakozwe neza, gusa ngo by’akarusho iri koranabuhanga rikazajya rifata n’amashusho rinakusanye imibereho y’abaturage.
Kugeza ubu iyi porogaramu iracyari gukorwaho amasuzuma kandi ngo bizasaba igihe kinini mu kugereranya ibisubizo byayo ndetse n’ibyajyaga bitangwa n’ubushakashatsi busanzwe kugira ngo harebwe ubuziranenge bwayo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi porogaramu izajya ikoresha satelite zisanzwe mu gihe cy’amanywa kandi ngo birahendutse cyane.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *