Hamisa Mobetto atoza umwana yise uwe iby’imideli- REBA AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Hamisa Mobetto, umunyamideli uzwi mu gihugu cya Tanzania, wabyaranye n’umuhanzi Diamond Platnumz, yashyize hanze amafoto menshi atoza umwana yita uwe ibyo kumurika imideli.
Nk’uko bigaragara mu mafoto atandukanye, umwana Hamisa avuga ko ari uwe bagaragara bifotozanya, bambaye ibisa, mu buryo bumwe,… Ibinyamakuru bitandukanye bikaba bitangaza ko ari mu rwego rwo kumutoza akiri muto umwuga wo kumurika imideli.
New Picture 1 2
Mu gihe benshi bibeshye kuri aya mafoto ndetse ibinyamakuru bitandukanye bigatangaza ko yaba ari umwana Hamisa yabyaranye na Diamond, uwo babyaranye afite umwaka umwe mu gihe bigaragara ko uyu ari mukuru awurengeje,  ariko uyu mugore atangaza ko ari uwe.
New Picture 2 1
Umwana wa Mobeto uzwi ni uwo yabyaranye na Diamond, ndetse uyu musore akavuga ko yari yaragiranye isezerano na Hamisa, ryo kubika ibanga ry’umubano wabo ndetse n’ibijyanye n’uruhinja, ariko umukobwa aramwihinduka, akwirakwiza amakuru yose ku mbuga nkoranyambaga.
New Picture 3 2
Hamisa yaje kurega mu rukiko Diamond kutamuha indezo, urukiko rwaje kwemeza ko azajya atanga buri kwezi ibihumbi 25 by’amashilingi ya Kenya yo kurera uyu mwana.
New Picture 4 4 New Picture 5 3 New Picture 6 1
New Picture 8New Picture 7

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *