Hamisa Mobetto wabyaranye na Diamond yamusabye indezo ya Miliyoni 8 z’amashiringi ya Uganda buri kwezi

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzaniya arasabwa miliyoni umunani z’amashiringi ya Uganda nk’indezo y’umwana yabyaranye n’umunyamideli, Hamisa Mobetto, yakoresheje mu mashusho y’indirimbo Salome.

Mu kwezi gushize nibwo uyu munyamideli Hamisa Mobetto yajyanye ikirego mu rukiko, avuga ko Diamond atubahiriza inshingano nk’umubyeyi.

Iki kirego cyasomwe ku tariki ya 2 Ugushyingo 2017, yakaga Diamond miliyoni umunani zirengaho make z’amashiringi ya Uganda (8,107,500 ugsh) buri kwezi nk’indezo, kugira ngo abashe kumurerera umwana.

Ibinyamakuru byo muri Tanzaniya, bitangaza ko uwunganira Diamond mu mategeko avuga ko byaba ari ugukabya, ko ayo mafaranga ari menshi cyane.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Hamisa Mobetto aranasaba ko Diamond asaba imbabazi z’amagambo yatangarije mu ruhame, ko amwitaho n’umwana we kandi abeshya.

Yagize ati “ nyuma yo gushyira hanze amashusho y’indirimbo ya Salome yatangaje ko ariwe se w’umwana wanjye w’umuhungu kugira ngo yerekane ko twagiranye ibihe byiza bityo umwana abe nk’ikimenyetso.
Yatangaje ko yanguriye imodoka ya mark RAV 4 Toyota kandi ko yishyura 113,000 y’amashilingi ya Uganda buri munsi yo kwita ku mwana”. Ibi uyu munyamideli yemeza ko iby’aya mafaranga n’imodoka ari ibinyoma, akamusaba kubanza gusaba imbabazi.

Ubwo itariki yo gusoma urubanza yatangazwaga, Diamond ngo nibwo yabonye ko uyu Hamisa akomeje ubundi yabifataga nk’imikino.

Ikirego kirasubukurwa kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2018, urukiko rukemeza niba se w’abana ba Zari azishyura amafaranga y’indezo cyangwa niba bazayagabanya.
diamond

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Kalawo M.Eriezer/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *