Mu cyumweru gishize nibwo Zari Hassan na mukeba we, Hamisa Mobeto bari muri Uganda, bose bitabiriye ibitaramo bitandukanye, aba bose bagiye babazwa byinshi ndetse no ku mugabo (Diamond) bose basangiye, Hamisa akaba yaratangaje amagambo atuka Zari ko ari umukonnyi wa filimi za Porono (Pornographic films).
Zari yatangarije imwe muri Radiyo zo muri Uganda ko Diamond kuba yararyamanye na Hamisa ntibakoreshe agakingirizo kugera naho amutereye inda, ari ukwiyandarika ndetse ko ari ukwitesha agaciro, n’ibindi bitandukanye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Hamisa abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagize ati “Njye sinshobora gucecekeshwa n’uwahushije kuba icyamamare mu gukina Filimi za porono, …”.
Uyu mugore Hamisa yakomeje yibasira Zari, ko ashaje, ati “Mfite imyaka ingana n’iy’imfura yawe, ufite imyaka irenzeho 3 ku ya mama umbyara, …”.
Hamisa Mobeto ni umugore w’imyaka 23, afite umwana umwe yabyaranye na Diamond Platnumz, Zari akaba afite imyaka 37 y’amavuko, ariko hakaba hari amakuru yagiye avugwa ko yaba yarayigabanyije, ibinyamakuru bimwe bitangaza ko afite imyaka 43, akaba afite abana 5 yabyaranye n’abagabo babiri.


Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
G.Kamikazi @Bwiza.com


