Amakuru aturuka mu murwa mukuru wa Zimbabwe, i Harare yemeza ko Radio na Televiziyo by’igihugu byamaze kwigarurirwa n’abasirikare.
Urusaku rw’amasasu ni rwose i Harare, abasirikare benshi n’ibimodoka by’intambara byamaze kwisuka mu murwa mukuru nk’ uko VOA yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ugushyingo 2017.
Ibi ni nyuma y’ aho ingabo z’ iki gihugu zitwaje intwaro zikomeye zahise zigarurira Radiyo na televiziyo by ’igihugu (ZBC).
Umwuka ukomeje gukara aha i Harare ndetse n’ Ambasade ya Amerika yamaze gutangaza ko ifunze imiryango kuri uyu wa Gatatu mu gihe bagitegereje kumenya aho ibintu byerekera.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aha muri Zimbabwe, abaturage baho bemeza ko Radio na televiziyo bashyizemo imiziki gusa kuko gahunda zose zisanzwe zahagaze nk’ uko bisanzwe bigenda iyo habaye ihirikwa ry’ ubutegetsi.
Abasirikare bavuze ko bafashe izi ngamba kugirango barinde umutekano w’ abaturage ariko kandi banahumuriza Perezida Robert Mugabe bamwizeza ko bari kumwe.
Ibi bibaye mu gihe hari hashize umunsi umwe gusa, Ishyaka ZANU-PF rivuga ko umugaba mukuru w’ ingabo atubaha ubuyobozi bw’ iri shyaka riri ku butegetsi.
Iri tangazo ryagaragazaga kandi ko Zanu PF itizeye igisirikare kuko yabonaga kimaze kurambirwa imikorere ya Robert Mugabe ndetse kinifuza uburyo cyamuhirika ku ngoma.
Ku rundi ruhande , umugore wa Robert Mugabe, Grace Mugabe yagize uruhare rukomeye mu kuvangira umugabo we kuko niwe wari umaze iminsi ategeka Zimbabwe, aherutse no gufata ibyemezo bikaza yirukana bamwe mu bayobozi bakomeye muri iki gihugu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umukambwe Robert Mugabe wakomeje kuvuga ko adashobora kurekura ubutegetsi yari amaze iminsi atangaje ko bibaye ko arekura ingoma yasimburwa n’ umugore we.
Abakurikiranira hafi amateka ya politiki ya Zimbabwe kuva yabona ubwigenge basanga mu gihe ingabo z’ iki gihugu ziyemeje guhirika Robert Mugabe, Loni ishobora kutagira icyo itangaza ahubwo ikaba yafasha izi ngabo mu gutegura inzibacyuho yatuma habaho amatora aboneye kandi yubahirije amahame ya Demokrasi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gaston Rwaka/Bwiza.com


