Muri raporo yashyizwe ahagaragara n’umuryango udaharanira inyungu w’abaganga batagira umupaka MSF, ivuga ko umubare w’impunzi z’Abarundi ukomeje kuzamuka uko bukeye n’uko bwije bityo bikaba ari bimwe mu biteye impungenge aba baganga kuko kubitaho bitoroshye bitewe n’ubucucike bwabo mu nkambi ndetse n’ubuzima babayeho.
[ad id=”44145″]
Leta ya Tanzania iravugwaho kuba icumbikiye Abarundi basaga ibihumbi 250 mu bihumbi bibarirwa muri 310 by’Abarundi bamaze gusohoka igihugu cyabo bahunga ibibazo by’umutekano mucye biri mu guhera mu ntangiriro z’umwaka wa 2015.
Ibi kandi ngo bikaba bituma Tanzania aricyo gihugu cya mbere gicumbikiye impunzi nyinshi z’Abarundi muri Afurika.
Iyi raporo igaragaza uburyo byibura abarundi basaga ibihumbi 10 binjira mu gihugu cya Tanzania buri kwezi bityo imibare ikaba ishobora kuziyongera kugera ku bihumbi 280 mu mpera z’ukwezi gutaha niba nta gikozwe na Leta y’u Burundi.
[ad id=”44145″]
Laurent Ligozat, umuyobozi wungirije w’ihuriro ry’abaganga batagira umupaka MSF vuga ko umuvuduko w’ubwiyongere bw’izi mpunzi udahuye n’ubushobozi buhari bwo kubitaho haba mu bijyanye n’ibiribwa ndetse n’ubuzima bwabo muri rusange.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


