Mu myaka 22 ishize hari ibyo u Rwanda rwagezeho nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ariko abagishaka guhungabanya ibyo rwagezeho ntibazabishobora nk’uko bivugwa na perezida w’u Rwanda Paul Kagame.
Kuri uyu wa 9 Mata, I Remera mu Ijoro ryo Kwibuka , umukuru w’igihugu yagarutse ku kababaro k’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ,cyane cyane ku bagishaka gupfobya iyo Jenoside n’abashaka gusubiza inyuma ibyo u Rwanda rwagezeho.

Yagize ati”Abo bakwifuza guhungabanya igihugu cyacu ni inkuru gusa ntabwo byakunda, ahubwo ni uko kenshi biba mu magambo gusa, ariko rimwe na rimwe hari n’ubwo bagerageza, ariko wenda buriya rimwe bazagira rimwe baduhe uburyo tubereke icyo tuvuga, urugero rimwe babigerageze baduhe uburyo tubone aho duhera”, yakomeje avuga ko hari abajya mu bihugu duhana imipaka, ibihugu by’abaturanyi bashaka gutera u Rwanda.
Ati”Abo mwumva bizengurutsa imipaka mu bihugu by’abaturanyi cyangwa bagira bate, biratinze gusa ngo bahe abantu uburyo bwo kurangiza icyo kibazo. Biratinze ngo bagerageze ibyo bifuza gukora., ntabwo bamenya icyabakubise, ntabwo bakimenya. Ubwo ndibwira ko banyumva, iyaba banyumvaga, bakabyihutisha bakagerageza bagaha abantu uburyo bwo gukemura icyo kibazo.”
Ivomo:imvaho
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com


