‘Hari abavuga ngo yaburiwe irengero’ Impamvu RIB yerekana utarahamwa n’icyaha

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yavuze ko zimwe mu mpamvu zituma bereka itangazamakuru umuntu ukurikiranweho icyaha kitaramuhama, ari ukugira ngo abantu batavuga ngo yaburiwe irengero.

Dr Murangira yabitangarije mu kiganiro cyatambutse kuri Popote TV, cyibandaga ku ngingo zirimo uko RIB ikurikirana abakekwaho ibyaha.

Mu gihe RIB yataye muri yombi ukekwaho icyaha, hari ubwo imwereka itangazamakuru, rikamufata amafoto n’amashusho, bigashyirwa ahagaragara, ibyo bamwe bafata nko kumwandagaza.

Umuyamakuru yamubajije niba uru rwego ruba ritica itegeko rivuga ko “utarahamwa n’icyaha afatwa nk’umwere”, asubiza ko nta tegeko ribuza uru rwego gushyira kwerekana uwo rukurikiranye.

Dr Murangira yagize ati: “Nta tegeko na rimwe ribuza RIB kuba yakwereka umuntu ukekwaho icyaha itangazamakuru. Icya kabiri, hari icyo bita accountability, abaturage dukorera, araguhamagara ati ‘dufashe, yasambanyije umwa’. Abaturage baba bagomba kumenya icyavuyemo.”

Umuvugizi wa RIB yanavuze ko kandi uru rwego rubaye rutaye muri yombi uwo rukeka, ntirumenyekana, hari abatangira kuvuga ko yaburiwe irengero. Mu rwego rwo kwirinda ibi bihuha, ngo rufata icyemezo cyo kumwerekana.

Yabwiye umunyamakuru ati: “Ikindi cya gatatu, ubu ngubu uwo muntu ukurikiranweho icyaha tumufashe, tugakora investigation bucece mutabizi, akoherezwa muri gereza, ngira ngo waba uwa mbere mu kumbwira ngo yaburiwe irengero.”

Yakomeje ati: “Uzi ko hari abantu bavuga ngo abantu baburiwe irengero kandi bakurikiranweho ibyaha muri sitasiyo za RIB. Aho rero harimo contradiction y’abanyamakuru, kandi ikindi cyo kuvuga ngo kumwereka itangazamakuru ngo ni ukumusebya cyangwa ni ukumusiga icyasha, twe tuba tuvuga ko ari ukekwaho icyaha, ntabwo twigeze tumushinja icyaha.”

Impamvu ya nyuma ituma RIB yerekana uwo ikurikiranye nk’uko Dr Murangira yabivuze ni ukugira ngo: yigishe, ikumire kandi itinyishe uwo ari we wese wakwishora mu byaha.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *