IMG-20260403-WA0023

Hari amafaranga agenerwa gahunda zabatishoboye asazira kuri konti zuturere: Transparency International

Sangiza iyi nkuru

Umuryango mpuzamahanga uharanira kurwanya ruswa n’akarengane, Transparency International, wagaragaje ko mu isesengura wakoze kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ku mikoreshereze y’ingengo y’imari ya 2023/2024 wasanze hari amafaranga agenerwa gahunda zabatishoboye asazira kuri konti z’uturere .

Mu birebwa muri ubu bushakashatsi harimo Public Financial Management (PFM), harebwa amakosa yo mu micungire y’imari ashingiye ku gusohora amafaranga, amakosa mu gucunga no gukoresha imari, amafaranga atinda ku makonti adakoreshwa, ndetse n’imitungo yashoweho amafaranga ya Leta ariko ikaba idakoreshwa mu kugera ku cyari kigamijwe.

Harebwe kandi imicungire y’imitungo bwite ya Leta, hanarebwa uko inzego zashyize mu bikorwa ibyifuzo n’inama by’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.

Mu byo isesengura ryagaragaje nk’imbogamizi zikibangamiye imibereho y’abaturage, harimo amafaranga agenerwa abana bagwingiye, aho bigaragara ko hari aho arenga amezi atanu ataragezwa ku bayagenewe. Hari na za birantega mu kwihutisha gahunda zigenewe abatishoboye, ndetse n’amafaranga akiri ku makonti usanga atarakoreshejwe.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa TI Rwanda, Appolinaire Mupiganyi, yagaragaje ko mu makosa yiganje harimo ajyanye no gutinda gutanga amafaranga agenerwa abana bagwingiye.

Ati: “Mu bindi biteye ikibazo, hari amafaranga agenerwa abana bagwingiye ariko bigaragara ko hamwe byagiye bikarenga iminsi 160. Haracyariho za birantega mu kwihutisha gahunda zigenewe abatishoboye, ndetse n’amafaranga amwe akiri ku makonti yakagombye gufasha abatishoboye ugasanga atarakoreshejwe.”

Umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga n’ubukoranabushake muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kubana Richard, yagaragaje ko isesengura nk’iryo ribafasha kongera kwisuzuma no kumenya aho gushyira imbaraga.

Ati: “Ibyo batugaragarije natwe tuba twisesenguye tukabibona. Hari aho usanga haburamo ibyangombwa runaka cyangwa inyandiko runaka, ariko ni ibintu bisaba gukorana. Uko tugenda tubigaragarizwa, tugenda tubinoza kurushaho.”

Ni mu gihe miliyari 2,057.6 Frw, bingana na 99% by’imikoreshereze y’ingengo y’imari y’uturere n’Umujyi wa Kigali, hagaragayemo amakosa arimo n’ayahombeje Leta.

Muri rusange, ubu busesenguzi bwagaragaje ko miliyari zirenga 14 Frw zishyuwe zaburiwe ibisobanuro.

Izi miliyari 14.25 Frw zivugwa ko zahombye zirimo amafaranga agera kuri miliyari 10.08 Frw mu Mujyi wa Kigali, yagombaga kwishyurwa ingurane n’ibindi bikorwa bitandukanye birimo imihanda n’ibikorwa remezo. Mu isesengura, akenshi wasangaga muri dosiye z’ishyurwa nta byangombwa by’ubutaka birimo.

Muri iri sesengura hagaragayemo kandi gutsindwa imanza kwa Leta bingana na miliyoni 450 Frw, ndetse no gutinda kwishyura ba rwiyemezamirimo amafaranga agera kuri miliyoni 973 Frw.

Ni mu gihe mu mwaka wa 2020–2021 habayeho izamuka ry’amafaranga yasohotse adafite ibisobanuro, agera kuri miliyari zirenga 21 Frw.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *