Umuyobozi w’ishyaka DALFA-Umurinzi ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, Victoire Ingabire Umuhoza, yatangaje ko ashimira ingabo za FPR kuba zitaremeye ko igihugu kiba nka Somalia ikomeje gushegeshwa n’umutekano muke.
Victoire yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Karasira Aimable, cyatambutse kuri Ukuri Mbona TV, kuri uyu wa 21 Mata 2021.
Yavuze ko n’ubwo hari abantu badashobora kwemera ibyo avuga, we hari icyo ashimira FPR. Ati: “Hari ikintu nshima FPR, ni uko u Rwanda rutabaye Somalia.”
Yasobanuye ko ashingiye ku buryo Abanyarwanda bari bicanye mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi, abari mu mahanga na we arimo, bumvaga ko abishe n’abiciwe batazongera kwiyunga, ngo babe mu gihugu kimwe.
Yagize ati: “Urebye uburyo Abanyarwanda bari bicanye, abantu bamwe basohotse igihugu, abandi binjira, nkanjye wari hanze, bumvaga ko u Rwanda rutazongera kubaho. Bumvaga ko abo bantu kugira ngo bongere babe mu gihugu kimwe, bongere bahure, bitari gushoboka.”
Victoire avuga ko ibi byose byashobotse kubera ko habayeho umugabo w’igitsure, ari we Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame. Ati: “Njya mbivuga ngo iyo hatabaho umugabo w’igitsure, ntabwo byari gukunda. Perezida Kagame ikintu yashyizeho ni igitsure cyatumye u Rwanda rutaba Somalia kuko Somalia ifite abayobozi, ntekereza ko yagiye mu ntambara mbere yacu, ariko kugeza na n’ubu ntabwo ari igihugu.”
Intambara muri Somalia yatangiye mu 1988, ku bwa Mohamed Siad Barre wagiye ku butegetsi ingabo ze zishe Abdirashid Ali Shermarke wari Perezida. Kuva ubwo abaturage batangiye gusubiranamo bifashishije intwaro, kugeza ubu iki gihugu kiracyarangwamo ibibazo by’umutekano muke, aho gikenera ubufasha bw’ingabo z’amahanga zifasha iza Leta kugerageza kuwugarura.
Mu Rwanda ho, ubwicanyi bwatangiye mu 1990 mu itegurwa rya jenoside, bukomera cyane guhera tariki ya 7 Mata 1994 ubwo mu gihugu hatangiraga jenoside yakorewe Abatutsi. Muri iyi myaka, ingabo za RPA cyangwa FPR (nk’uko bamwe bazita) zaturutse muri Uganda zari zaratangiye urugamba rwo kubohora igihugu, zigera ku ntego tariki ya 4 Nyakanga 1994.
Uburyo bukomeye bwafashije izi ngabo zari ziyobowe na Paul Kagame kuyobora igihugu neza, ni ugushyiraho gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, yafashije abishwe n’abiciwe kubana, bagaharanira iterambere, ari na cyo Victoire Ingabire yavuzeho muri iki kiganiro.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


