Zimwe mu mpunzi z’Abarundi zahungiye mu Rwanda zatangiye gukoresha urwandiko rw’inzira rw’impunzi ziribaza agaciro k’izi nyandiko zivuga ko zageze ku mupaka wa Kenya zishaka kwinjira muri iki gihugu zigasubizwa inyuma ndetse Abanyakenya bakivovotera u Rwanda bikomeye kubera uru rwandiko rwahaye impunzi mu rwego rwo kuzifasha no gushaka ubuzima ahandi.
Umwe muri izi mpunzi z’Abarundi zagaruriwe ku mupaka wa Busia uhuza Uganda na Kenya witwa Ernest Ndikumana, yaganirije Bwiza.com akaga bahuriye nako kuri uyu mupaka ubwo bageragezaga kwinjira muri Kenya aho avuga ko yahasanze bagenzi be batatu b’impunzi bose basubijwe inyuma.
Yagize ati: “ Nitwa Ndikumana Ernest. Ndi impunzi y’Umurundi. Mba hano I Kigali. Nafashe urugendo rujya muri Kenya Nairobi. Ngeze Busia ku mupaka wa Kenya ntanga titre de voyage(Urwandiko rw’inzira) nyine barambwira ngo ntiyemewe muri Kenya. Natunguwe no kumva bavuga amagambo mabi ngo Rwanda iko inafanya nini (u Rwanda ruri gukora ibiki)!! Barambwira ngo ‘sasa wende kugare ukamate mizigo yako urudie nyuma’ (ngaho jya muri gare ufate imizigo yawe usubire inyuma) Ubwo sinzi ibyo bahise bandika ku kindi gipapuro. Afata passport zacu kuko nasanze hari abandi Barundi babiri nabo b’impunzi. Banafite nabo titre de voyage baraduherekeza n’ibikapu byacu batugeza kuri office y’abagande ngo ba !”
Mu kwezi kw’Ukwakira 2018 nibwo Ubutegetsi bw’u Rwanda bufatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi ,HCR, bwatangije igikorwa cyo gutanga urwandiko rw’inzira ku mpunzi zishaka kujya mu mahanga impande zombi zivuga ko ruzafasha impunzi. Ni nyuma y’aho Leta y’u Rwanda muri Kanama muri uyu mwaka wa 2018 n’ubundi yari yabanje guha impunzi z’Abarundi 2 761 zituye muri Kigali ikarita y’indangampunzi ijya gusa nk’indangamuuntu z’Abanyarwanda.
Uru rupapuro rw’inzira cyangwa passport rwatanzwe ku mpunzi ziba mu Rwanda zishaka kujya mu mahanga narwo urwitegereje ku miterere yarwo rurasa n’urusanzwe ruhabwa Abanyarwanda.
Urw’impunzi na rwo ruriho ibirango by’u Rwanda zigatandukanira ku magambo azanditseho gusa. Kuri pasiporo y’impunzi handitseho amagambo agira ati “ Urwandiko rw’inzira rw’impunzi” mu gihe ku munyarwanda ho handitseho ngo “Urwandiko rw’abajya mu mahanga.”

Nyuma yo gusubizwa inyuma rero, Ndikumana aribaza agaciro k’uru rwandiko rw’inzira rwahawe impunzi zibwirwa ko zishobora no kurwifashisha zijya mu mahanga.
Yagize ati: “ Ubu nagarutse ndi i Kigali. Ariko ikibazo n’ubu ntarasobanukirwa. Izi titre de voyage zemewe hehe ? Ni hehe zitemewe? njyewe narinzi ko aho bitemewe kuyikoresha ko ari I Burundi gusa kuko ariho twahunze duturuka ”.
Twashatse kumva icyo minisiteri ishinzwe impunzi mu nshingano zayo ivuga kuri iki kibazo duhamagara Ushinzwe ibibazo by’impunzi muri iyi minisiteri, bwana Rwahama Jean Claude ushinzwe ibibazo by’impunzi, atubwira ko ari mu nama tumwoherereza ubutumwa bugufi tumubwira icyo twashakaga kumubaza ariko ntiyabasha kudusubiza.
Twagerageje n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu ishami rishinzwe gutanga laisser-passer n’izindi nyandiko z’inzira ariko batubwira ko nta makuru bafite kuri izi nyandiko z’inzira zahawe impunzi badusubiza muri MIDIMAR. Ubwo nihagira icyo badusubiza turacyibagezaho mu nkuru itaha nyuma yo kuganira birambuye na Ndikumana Ernest.


