Kuwa 17 Nyakanga 2017, umwaka umwe wari ushize Afurika Yunze Ubumwe itangije Passport Nyafurika, mu nama ya 27 ya A.U yabereye I Kigali mu Rwanda, aho iza mbere zahawe perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, na perezida Idriss Deby Etino wa Tchad. Nyuma y’iki gihe gishize ariko, ngo imbaraga zakoreshejwe iki gikorwa gitangizwa zisa nk’izakendereye.
Nk’uko byari byemejwe n’uwari umuyobozi wa Komisiyo ya A.U, Nkosazana Dlamini-Zuma, ku ikubitiro izi passport zagombaga guhabwa abakuru b’ibihugu, ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga ndetse n’abadipolomate bakuru.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Icyo gihe Nkosazana yavuze ko Afurika Yunze Ubumwe yasabwe gushyiraho passports z’ubu bwoko, nayo isaba za guverinoma kwemera guha passports Nyafurika abaturage babo. Inyungu yari mu gukoresha iyi passport ikaba ahanini yari ubwisanzure mu rujya n’uruza (utiriwe usabwa visa) mu bihugu byose bigize A.U. Iyi passport ikaba yaragombaga gusimbura ibindi byangombwa bikoreshwa mu bihugu.
Iyi passport kandi ni ingenzi cyane muri Gahunda Nyafurika ya 2063 (Agenda 2063). Yagombaga gushimangira ukuntu ari ngombwa mu kwishyira hamwe kw’ibihugu bigize umugabane. Igitekerezo cyo gushyiraho passport nyafurika kikaba cyarashingiwe ku masezerano ya Abuja agenga ubwisanzure mu rujya n’uruza yo mu 1991.
Ibibazo byibazwa kuri ubu
-Ni ibihugu bingahe byatangiye inzira yo guha abaturage babyo passport Nyafurika?
-Ese Umunyafurika usanzwe yakwizera kuzahabwa passport nk’iyi mu 2018 nk’uko biteganywa na A.U.?
-Ni gute gukuraho visa, bikunze kunaniza Abanyafurika, bizagira uruhare muri iyi nzira?

Avuga ku ikoreshwa rya passport Nyafurika mu mwaka ushize, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yavuze ko ingamba zikomeye Afurika ifite muri urwo rwego ari uguhuza ibihugu no gukorana bya hafi n’ubwo imipaka yabyo izagumaho.
Ati: “Hari aho bikigoranye cyane kugira ngo umunyafurika ave mu gihugu cye yinjire mu kindi gihugu cya Afurika. Ni ikintu gikomeye cyane kuko ntituzabasha gucuruzanya tudatemberana, tutaziranye. Ntabwo tuzajya kubitsa amafaranga mu gihugu tutari twajyamo , tutazi uko banki zaho zikora.”
Nubwo bimeze gutyo, ibihugu bya Afurika ngo ntibizakuraho imipaka, ariko bizoroshya uburyo Abanyafurika bayambuka bajya mu bindi bihugu ku mpamvu zinyuranye, ari gushaka ibyashara, kwiga amashuri, gushakisha imirimo no gutembera.
Â
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Â
Dennis Ns./Bwiza.com


