Nyuma y’aho kuri uyu wa kabiri, itariki 22 Mutarama 2019 humvikanye amakuru y’ihagarikwa n’icyurwa ry’abanyamahanga babiri bakoreraga MTN Uganda bashinjwa ibikorwa by’ubutasi bigamije guhungabanya umutekano wa Uganda, kuri ubu haribazwa ishingiro ry’ibirego baregwa byo kumviriza no kumena amabanga y’abayobozi ba Uganda ugereranyije n’imyanya aba bombi bari bafite muri iki kigo cy’itumanaho.
Itangazo rigenewe itangazamakuru ryashyizwe ahagaragara n’igipolisi cya Uganda rivuga ko abanyamahanga babiri, Olivier Prentout w’Umufaransa na Annie Tabura w’Umunyarwandakazi, birukanwe ku butaka bwa Uganda kubera kujya mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’igihugu.
Ikinyamakuru Softpower bivugwa ko cyegereye ubutasi bwa gisirikare muri Uganda (CMI) cyahise kivuga ko inzego z’umutekano za Uganda zirukanye abakozi babiri bakuru ba MTN barimo Umunyarwanda bazira kubangamira umutekano w’igihugu.
Ku ruhande ariko, ikinyamakuru Virungapost dukesha iyi nkuru kiravuga ko aba birukanwe barimo Umunyarwanda, biri mu rwego rusanzwe rwo gutoteza Abanyarwanda baba cyangwa bakorera muri Uganda.
Aba uko ari babiri batawe muri yombi kuwa 19 Mutarama, basubizwa iwabo kuwa Mbere, itariki 21 Mutarama. Haribazwa niba igipolisi cyarakoze iperereza ku byaha bashinjwa bikomeye nko gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu mu minsi ibiri gusa, hakibazwa impamvu aho kugirango baburanishwe birukanwe mu gihe bashinjwa icyaha gikomeye nk’iki.
Ni mu gihe nyamara itangazo ryashyizwe ahagaragara na polisi ribashinja, rikababuranisha, rigaca urubanza ndetse rigatanga n’igihano binyuze mu kubirukana badahawe n’umwanya wo kwisobanura.
Amakuru ahari avuga ko uyu Munyarwandakazi Annie Tabura yari umukozi wa MTN Uganda. Iki kigo ni ikigo mpuzamahanga gikoresha abantu bava mu bihugu bitandukanye bakajyanwa gukorera aho kibona ko bikwiye.
Muri MTN Uganda, uyu Mufaransa, Olivier Prentout yari umuyobozi ushinzwe kwamamaza ibikorwa, mu gihe Annie yari akuriye ibijyanye n’ubucuruzi.
Kanda hano hasi usome inkuru bisa
Iyi myanya aba bombi bari barimo rero niyo ituma bamwe bibaza aho bahuriye n’ibyaha baregwa. Haribazwa aho abantu bakora mu bijyanye n’ubucuruzi baba bahuriye n’ibikorwa by’ubutasi na cyane ko bombi nta mutekenisiye urimo cyangwa impuguke mu gukoresha ibikoresho byatuma batata Uganda nk’uko babishinjwa. Ikindi kibazwa kuri Prentout ni impamvu uyu Mufaransa yari kuba aneka Uganda.
Itangazo rya polisi risoza rishima abashinzwe abinjira n’abasohoka ku kuba barakajije imikorere ku mipaka yose ari nayo mpamvu ngo haburijwemo imigambi yo guhungabanya umutekano w’igihugu, nyamara ariko, ngo ubwo aba bashinzwe abinjira n’abasohoka bavumburaga abari bajyanywe mu myitozo ya RNC bafashwa na CMI kwambuka umupaka bashaka kujya muri Kivu y’Amajyepfo, ndetse abo bantu uko ari 46 bakabyemera, bararekuwe.


