HKUFEZ4X0AAVSGy

Hatangiye umwiherero wo gusuzuma ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu ngabo

Sangiza iyi nkuru

Ingabo z’u Rwanda (RDF), Urwego rushinzwe uburinganire n’ubwuzuzanye bw’ abagore n’ abagabo mu Ngabo z’igihugu batangije umwihererero w’iminsi itatu, ufite insanganyamatsiko igira iti: “Iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire no guteza imbere ubwuzuzanye mu Ngabo z’u Rwanda.”

DSC03776.jpg

Uyu mwiherero urimo kubera mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda  i Gako mu Karere ka Bugesera, ukaba wahuje Ofisiye n’abandi basirikare (Abagore n’Abagabo) bo nzego zitandukanye hagamijwe gukomeza gushimangira ibikorwa biteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye muri RDF.

HKUFEiCXcAEupMn

Mu gutangiza uyu mwihererero, Maj Gen Alexis Kagame, Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara (RFCOS), wari uhagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo, yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda,  ku ruhare agira mu guteza imbere ihame ry’uburinganire.

RFCOS yagaragaje akamaro k’uyu mwiherero mu guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye mu ngabo, avuga ko ari ikimenyetso cy’ubushake bw’ubuyobozi bwa RDF bwo gukomeza gushimangira indangagaciro z’inzego za gisirikare hakurikijwe gahunda z’Igihugu ndetse n’inshingano mpuzamahanga zijyanye n’iterambere ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

DSC03799 1.jpg

Mu minsi itatu uyu mwiherero uzamara, abawitabiriye bazasesengura ibyagezweho mu guteza imbere uruhare rw’abagore n’abagabo mu Ngabo z’ igihugu, baganire ku ngamba zikomeye zo gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (GBV) haba  mu ngabo no mu miryango y’abasirikare, ndetse banasuzume ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu ngabo ya 2023.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *