Umukuru w’u Rwanda yabwiye abitabiriye inama ya WEF 2017 ko hakenewe ikoranabuhanga kugirango isi ikomeze guhangana n’ikibazo cy’ubukene bwugarije abayituye.
Ibi perezida Kagame yabivugiye i DAVOS mu Busuwisi kuri uyu wa 17 Mutarama 2017 aho yavuze ko by’umwihariko u Rwanda rwiyemeje gukoresha ikoranabuhanga mu bikorwa by’ubuzima bwose bwa buri munsi bw’igihugu.
Ati “Hatari interineti yihuta kandi idahenze, haba hasigaye inzira nkeya zo kwivana mu bukene tugana mu burumbuke mu kinyejana cya 2, bitarenze 2020, u Rwanda rwihaye intego yo kuzaba rufite interineti yifashishwa mu bikorwa byose bikorwa mu gihugu”
Inama ya WEF iba buri mwaka, igahuza abayobozi bakomeye ku Isi, aho baba baganira ku bikorwa byo kuzamura ubukungu n’imibereho y’abatuye Isi. Mu mwaka ushize, WEF yo ku mugabane wa Afurika yabereye mu mujyi wa Kigali ku ya 11-13 Gicurasi. Perezida Kagame yatumiwe muri iyi nama kuko yashoboye guhagarika Jenoside, agasana igihugu cyari cyarashegeshwe ku buryo kuri ubu nyuma y’imyaka 23 u Rwanda rumaze kugera ku iterambere rigaragarira amahanga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Biteganyijwe ko perezida Kagame azatanga ikiganiro muri iyi nama ku ya 19 Mutarama 2017, iki kiganiro kizaba kiga ku mpamvu ibihugu byinshi byita ku iterambere ry’ikoranabuhanga ariko bikibagirwa umutekano w’abarikoresha no guhugura rubanda mu kurikoresha.

INKURU BIFITANYE ISANO
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


