Hatowe itegeko rigenga polisi rikubiyemo ibihano bigenewe abazajya batoroka akazi

Sangiza iyi nkuru

Abagize inteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite, kuri uyu wa Kane, batoye umushinga w’itegeko rigenga polisi y’igihugu, riteganya ibihano bitandukanye ku bapolisi bashobora gutoroka akazi. Ni ibihano bigiye bisumbana bijyanye n’urwego umupolisi arimo ndetse n’igihe yamara yarataye inshingano .

Mu ngingo zasuzumwe n’inteko rusange y’umutwe w’abadepite, harimo iya 63 y’uyu mushinga w’itegeko, iteganya igihano cy’igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka ibiri ku mupolisi uzatoroka akazi mu gihe kirenze iminsi 15.

Ni mu gihe umupolisi muto uzatoroka akazi agafatwa nyuma y’igihe kirengeje amezi 6 azahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 3 – 5, naho umupolisi mukuru uzarenza amezi atandatu atarafatwa cyangwa ngo amenyekanishe ko yataye akazi azahabwa igifungo kiri hagati y’imyaka 5 n’imyaka irindwi.

Perezida wa komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano, Depite Bugingo Emmanuel, avuga ko ibi bihano byashyizwe muri iri tegeko kubera impamvu zihariye.

Ubusanzwe umupolisi watorokaga inshingano za gipolisi yafatwaga nk’undi mukozi wa Leta wakoze ikosa, agahabwa ibihano byo mu rwego rw’ubutegetsi nk’uko iyi nkuru dukesha RBA ivuga.

Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Gasana Alfred, avuga ko iri tegeko niryemezwa rizafasha polisi y’igihugu kurushaho kuzuza inshingano no kuziba ibyuho byaturukaga ku ntege nke z’itegeko ryari rihasanzwe ryakumiraga polisi y’igihugu ku birebana n’ububasha bwo kugenza ibyaha.

Inteko rusange y’umutwe w’abadepite yagejejweho kandi raporo ya komisiyo y’uburezi, ikoranabuhanga, umuco n’urubyiruko ku isesengura yakoze kuri raporo y’igenzura ryimbitse ryakozwe n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kwigisha ikoranabuhanga mu mashuri izwi nka ”smart classrooms”.

Inteko rusange yasabye ko Minisitiri w’intebe ko yazagaragariza inteko ishinga amategeko mu gihe kitarenze amezi atandatu, ingamba zo gukemura ibibazo bijyanye n’igenamigambi, ishyirwa mu bikorwa, ikurikiranabikorwa n’isuzumabikorwa byagaragaye muri gahunda ya smart classrooms, kugira ngo ibashe kugera ku ntego ziteganijwe muri gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi (NST1).

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *