HCR iravuga ko 60% by’impunzi z’Abanyekongo mu Nkambi ya Kiziba zifuza gutaha

Sangiza iyi nkuru

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, HCR, riratangaza ko impunzi z’Abanyekongo 60% zo mu Nkambi ya Kiziba zimaze kugaragaza ko zifuza gutaha, mu gihe hari abiyandikishije nyuma bakisubiraho.

HCR  ivuga kandi ko nyuma y’icyo gikorwa yatanze ubutumwa mu nkambi isaba abashaka kwiyandikisha bose kwegera umukozi wa HCR igihe icyo ari cyose bamubonye kugirango abandike.

Mu kiganiro yahaye BBC, HCR, yavuze ko iteganya gukoresha mu mpera z’ukwezi kwa munani ikindi gikorwa cyo kwandika impunzi zifuza gusubira iwabo muri Congo ku bushake.

Ku kijyanye n’umubare w’abifuza gutaha, HCR ivuga ko 60% by’impunzi babinyujije ku bakuru b’imiryango yabo bifuza gutaha.

Ibi biraba mu gihe mu mezi ashize habaye ubushyamirane bukomeye hagati y’impunzi zo mu nkambi ya Kiziba n’Igipolisi cy’U Rwanda nyuma y’aho zigabije imihanda ya Karongi zigaragambya kubera inkunga y’ibyo kurya zagenerwaga yagabanyijwe.

Zanashinjaga kandi leta y’Urwanda gushaka kuzinjiza mu buzima bw’abanyagihugu ku ngufu maze zitangira gusaba ko HCR yazifasha gutahuka iwabo.

Leta y’URwanda itarishimiye iki gikorwa yavuze ko ari imyigaragambyo itemewe n’amategeko ndetse ikoresha imbaraga mu kubatatanya maze impunzi zirenga 10 zihasiga ubuzima mu gihe izindi 60 zikurikiranwe n’ubutabera bw’u Rwanda zishinjwa guteza imyivumbagatanyo.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *