Mu gihe u Rwanda rwifatanyaga n’ibindi bihugu bwo ku mugabane w’Afurika kwizihiza umunsi wahariwe imipaka, hemejwe imipaka igera kuri 22 hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni umuhango wari witabiriwe na Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe ku ruhande rw’u Rwanda hamwe na Minisitiri w’umutekano wa Congo Henri Mova Sankanyi aba bombi bakaba ari bo bashyize umukono ku masezerano yo kwemeza iyi mipaka yashyizweho.
Umunsi nyafurika wo kwita ku mipaka washyizweho n’Abaminisitiri batandukanye bo kuri uyu mugabane bafite imipaka mu nshingano zabo kuwa 25 Werurwe 2010, aba bakaba ari nab o bari muri uyu muhango ubwo hemezwaga imipaka hagati y’u Rwanda na Congo ukaba wizihizwa ku itariki ya 7 Kamena buri mwaka.
Mu ijambo rye yagejeje ku bari aho, Min Gen James Kabarebe yavuze ko kubungabunga neza imipaka ari imwe mu nkingi z’amahoro n’iterambere kuko abaturage bahahirana neza.
Yagize ati “Nk’u Rwanda dufite inshingano zo koroshya ubuhahirane bityo ni ngombwa kubungabunga imipaka kuko ifitiye akamaro abayituriye.”
Imbago hagati y’ibi bihugu zongeye kwemezwa n’inzobere mu bijyanye n’imipaka ku mpande zombi nyuma y’uko zishyizweho n’Abadage bayoboraga u Rwanda hamwe n’Ababiligi bayoboraga Congo kuwa 25 Nyakanga 1911 ziva ku kiyaga cya Kivu zikagera ku musozi wa Hehu.


